Umutwe wa M23 watangaje ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanije n’abarwanyi b’imutwe irimo uwa FDLR, bagabye igitero kuri bimwe mu birindiro byawo.
Ni igitero cyagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Rangira ho muri Teritwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA koko bagabweho kiriya gitero gusa nk’ibisanzwe bakaza kwirwanaho.
Ati: “Byari nka saa cyenda n’iminota 25 ubwo Guverinoma ya Congo yateraga ibirindiro byacu biherereye mu bice bya Sabyinyo, by’umwihariko mu gace ka Rangira. Byabaye ngombwa ko twirwanaho ndetse tukanashyira mu bikorwa uburenganzira bwo kubakurikirana.”
Ifoto Major Willy Ngoma yahaye BWIZA imugaragaza we n’abarwanyi bagenzi be bari ku rugamba, bakurikiye FARDC n’abo bafatanyije mu mirwano.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Major Ngoma yavuganaga n’umunyamakuru wacu, yavuze ko yari ku rugamba mu gace ka Rangira ndetse imirwano ikaba yari igikomeje.
Yavuze ko FARDC biriya bitero yabifatanyijemo n’imitwe irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’uwa Mai Mai Nyatura.
Iyi mitwe yombi imaze igihe ifatanya n’Igisirikare cya Congo Kinshasa kurwanya M23 nk’uko biheruka kwemezwa na Human Right Watch, gusa Major Ngoma yavuze ko biteguye kuyiha isomo.
Imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye mu gihe hari hashize igihe kirekire hari agahenge hagati y’impande zombi. Ni imirwano yubuye kandi mu gihe hashize iminsi igera ku 130 umutwe wa M23 ugenzura Umujyi wa Bunagana.



4 Responses
Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
ariko baretse tugataha iwacu imana izabahana izaduha gakondo yacu
Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
ariko baretse tugataha iwacu imana izabahana izaduha gakondo yacu
Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
Pole prezida wa rdc le20/10/2022
Ubwokoko ubona watwirukani wachu koko.
Bazane kurugamba tubakubite kdi nibutumva uzabona tugusanze kinshasa .
Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
Pole prezida wa rdc le20/10/2022
Ubwokoko ubona watwirukani wachu koko.
Bazane kurugamba tubakubite kdi nibutumva uzabona tugusanze kinshasa .