Umugore wo mu karere ka Rubavu wari utuye mu mu dugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe ho mu murenge wa Mudende; yasanzwe yishwe atemwe mu mutwe n’uwo bikekwa ko ari umugabo we kugeza ubu wahise aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yahise burirwa irengero.
Avugana n’umunyamakuru wa BWIZA yagize ati: “Amakuru twayamenye biturutse mu mudugudu, butubwira iyo nkuru mbi ko uyu mugore yishwe atemaguwe. Ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n’umugabo kuko uyu mugabo yahise abura, gusa bari babanye neza.”
Gitifu Rudatinya akomeza avuga kuri ubu inzego zirimo urw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ubuyobozi bw’akarere zigiye kuhagera kugira ngo hakorwe iperereza ndetse n’abaturage baganirizwe.
Mu karere ka Rubavu ubwicanyi mu miryango bwaherukaga taliki 24 Nyakanga 2022 mu murenge wa Bugeshi, ubwo umugabo yicaga umugore we nyuma yo kugirana amakimbirane mu ijoro ryari ryabanjirije umunsi nyakwigendera yitaba Imana.
Aba bombi bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari abikiye umugabo we.



2 Responses
Rubavu: Umugabo yivuganye umugore we ahita aburirwa irengero
ubujura butugezirubi no kwicya bajura
Rubavu: Umugabo yivuganye umugore we ahita aburirwa irengero
ubujura butugezirubi no kwicya bajura