Abantu barindwi barimo n’abashoferi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro ryakeye, ubwo imodoka ebyiri bikekwa ko abari bazitwaye bari biraye kubera gutekereza ko bari bonyine mu muhanda zagonganaga.
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Rugerero, akagari ka Gikombe Umurenge wa Nyakiriba; ahakunze n’ubundi kubera impanuka kubera imiterere yaho.
Muri iyi impanuka imodoka yo mubwoko bwa voiture Toyota Corolla ifite pulake RAF965J yavaga mu mujyi wa Gisenyi yerekeza mu mugi wa Kigali yataye igisate cy’umuhanda, igonga imodoka ya Pickup Toyota ifite Pulake RAA169F yavaga Kigali yerekeza muri Mahoko.
Hahise hakomerekera bikomeye abagenzi batanu n’abashoferi babiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique, yemeje aya makuru avuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.
Ati: “Nta muntu witabye Imana gusa bakomeretse ndetse umwe yavuyemo ijisho, bigaragara ko kubera yari amasaha y’ijoro biraye kuko nta modoka nyinshi nuko bakagendera ku muvuduko uri hejuru.”
Amakuru BWIZA yamenye ni uko abakomeretse ubu barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi, mu gihe uwakomeretse mu gatuza yajyanywe kuvurirwa i Kigali na ho undi akaba ari muri koma.
Mu murenge wa Nyakiriba kubera imiterere yaho y’amakorosi hakunze kubera impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko cyangwa se amagare menshi aba yihuta.


