Umugore witwa Murerwa Diane, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ajugunya mu bwiherero uruhinja; ubwo yari amaze gukuramo inda.
Byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari Bugoyi, Umudugudu wa Bugoyi. Byabaye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ahagana saa cyenda z’amannywa.
Murerwa w’imyaka 26 y’amavuko, asanzwe akomoka mu karere ka Nyabihu; akaba yari acumbitse mu gihe cy’iminsi ibiri muri uriya mudugudu wa Bugoyi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri wemera ko yakoze ariya mahano, yafashwe nyuma y’uko abaturanyi bo mu gipangu yari acumbitsemo bavuze ko bamuketse ubwo babonaga asohokana mu nzu indobo yuzuyeho amaraso ndetse no ku myenda ye bigaragara ko ari ho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda ingeso mbi bagendera ku ndangagaciro za Kinyarwanda.
Yagize ati: “Uriya mugore akomoka muri Nyabihu mu murenge wa Jenda. Yafashwe yakuyemo inda, ni abaturanyi babimenye nuko bamenyesha inzego z’ibanze na zo ziduha amakuru turahagera, kandi na we yarabyiyemereye. Ubu yashyikirijwe inzego z’ibishinzwe kugira ngo zikore akazi kazo.”
Gitifu wa Gisenyi yakomeje akangurira abaturage kwirinda ingeso z’ubusambanyi bagaharanira kugendera ku muco nyarwanda, hanyuma batwara inda bagahitamo kubyara kuko “kwica umwana aba ari ibyaha by’uruhurirane.”
Mu gihe Murerwa yaba ahamwijwe icyaha cyo gukuramo inda, yahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko riteganya ko ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa, rikavuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


