Rubavu: Uwavuye iwe abwiye umugore we ko agiye gutwika inzuki yasanzwe yapfuye nyuma yo kumudwinga

Sangiza iyi nkuru

Bigirabagabo Sekayuzi Déo wo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, yasanzwe mu murima we yapfuye mu gihe yari yasize abwiye umugore we ko agiye gutwika inzuki yari yawusanzemo.

Ku wa 24 Nzeri ni bwo Bigirabagabo w’imyaka 65 y’amavuko yavuye mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Burevu ho mu kagari ka Kinigi, yerekeza mu isambu ye iri muri ako gace.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko akigera mu murima we yasanze harimo inzuki, biba ngombwa ko asubira iwe gufata ikibiriti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, yavuze ko Bigirabagabo yasize abwiye uwo bashakanye ko agiye gutwika inzuki, mbere yo kumusanga mu murima we yapfuye.

Yagize ati: “Yagiye mu murima kwirukana inzuki nuko bamusangamo yapfuye inzuki zamuriye binagaragara ko yahiye. Birashoboka ko inzuki zamuriye, noneho umuriro yari yacanye ukamutwika kuko n’umuryango wasabye ko bamushyingura kuko nta kibazo yari afitanye n’abantu.”

Gitifu wa Nyamyumba yunzemo ko ku busabe umuryango wa Bigirabagabo wanyujije mu nyandiko, ari buze gushyingurwa kuri uyu wa Mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *