Abarwanashyaka b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rutsiro, barasaba Leta y’u Rwanda kunoza serivisi za Mituweri no gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya kuko hari abagorwa no guhabwa serivisi kubera ko bitaratangazwa.
Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 01 ukwakira 2022 yahuje abahagarariye iri shyaka 40 baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere.
Hakizimana Gad watorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) muri Rutsiro, avuga ko ishyaka ryabo ryakoze ubuvugizi bigahindura imibereho y’umunyarwanda; ariko ko hakenewe kunoza serivisi zihabwa abakoresha mituweri no gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya..
Ati: “Abaturage bagaragaje ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa kuri mituweri, kuko bahabwa imiti ya make kandi idafite ubushobozi. Turasaba leta ko yabivugurura ikanatangaza ibyiciro by’ubudehe bishya, kuko ibya kera byatangwaga mu buryo butanyuze mu mucyo akaba ari yo mpamvu hakiri abaturage babura serivisi.”
Umuyobozi wa kabiri wungirije w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’Igihugu, Gashugi Léonard, we avuga ko ishyaka ryabo ritazahwema gukorera ubuvugizi ibibazo abaturage bakigaragaza ko bibangamiye.
Ati: “Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) rizakomeza gukorera ubuvugizi ibibazo byose bikigaragazwa n’abaturage ko bibabangamiye, bivuze ko n’ibi bibazo byagaragajwe n’abarwanashyaka birimo ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ndetse n’imikorere ya Mutuelle de santé na byo bikaba bigiye gukorerwa ubuvugizi; kugira ngo ishyaka riri ku butegetsi ribishyire mu bikorwa rikoresheje amikoro y’Igihugu.”
Gashugi yunzemo ko ibibazo bagaragarijwe bazabigaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo Umuturarwanda afashwe.
Ishyaka Green Party ni rimwe mu yemewe mu Rwanda, rikaba ryari rihagarariwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri 2017.
Icyo gihe cyakora cyo ntiryashoboye kubona intsinzi muri ariya matora, gusa nyuma umuyobozi waryo (Dr Frank Habineza) yaje kubona umwanya nk’umudepite mu nteko Ishinga Amategeko aho kuri ubu rifite abadepite babiri n’umusenateri umwe mu nteko.


