Rubavu: Inkongi ikomeye yibasiye inzu y’ubucuruzi

Sangiza iyi nkuru

Inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo ibintu bifite agaciro ka Frw miriyoni 7, bigakekwa ko iyi mpanuka yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Iyi mpanuka yabaye kuri icyi cyumweru mu masaha ya saa sita; ibera mu mudugudu wa Buhuru, akagari ka Byahi houmurenge wa Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yavuze ko bikekwa ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi yizeza ubufasha.

Ati: “Birakekwa ko iyi nkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi kandi uriya muturage nta bwishingizi yari afite, twamusabye kumenyesha banki kuko yayubatse kw’ideni. Turaza kumenyesha Minisiteri y’ubutabazi kandi na twe turareba uko twamufasha.”

Gitifu wa Rubavu yakomeje avuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka Frw miliyoni 7, ashimira ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe kuzimya inkongi kuko batabaye hakiri kare bakabasha kuzimya iyi nzu itarakongeza izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *