Rubavu: Umushumba yasanzwe mu kiraro yapfuye, birakekwa ko yazize inzoga ziva RDC

Sangiza iyi nkuru

Umushumba uragira inka yabonetse mu kiraro cyo mu karere ka Runavu yapfuye, abaturanyi be bakaba bakeka inzoga zikaze zikorerwa muri RDC nk’intandaro y’urupfu rwe.

Umurambo w’uyu mushumba wabonetse mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo abaturage babonaha umushumba witwa Iyamuremye James mu kiraro yapfuye.

Ni amakuru yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise.

Yagize ati: “Ni byo koko uriya musore yabonetse yapfuye, ubugenzacyaha bwahageze ndetse n’umurambo wajyanywe Ku bitaro ubu igisigaye ni ugushyingura.”

Ubwo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bageraga ahabonetse uriya murambo bahise bawujyana ku bitaro bya Gisenyi.

Nyakwigendera Iyamuremye yakomokaga mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Ruhango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *