Rwabuze gica hagati y’Amavubi U-23 na Mali, bategereza gukiranurwa n’umukino w’i Bamako
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yaguye miswi na Mali igitego 1-1; mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha. Amavubi yari yakiriye Mali mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino yarangiye amakipe […]
Sindi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka, tuzakizwa na FIFA_ Umutoza Adil
Umutoza Mohammed Adil Erradi yatangaje ko we na APR FC bagomba gukiranurwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), nyuma yo gushinja iyi kipe kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize APR FC yamuhagaritse mu gihe kingana n’ukwezi adatoza azira imyitwarire mibi. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagaritse uriya munya-Maroc nyuma yo guterana […]
Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yatumye abaturage bahungira i Bunagana
Impunzi nyinshi zagaragaye ku Mupaka wa Bunagana muri Kisoro nyuma y’imirwano ikaze yasakiranyije M23 na FARDC mu gitondo cyo uyu wa Gatandatu. Abaturage bikoreye imizigo bagaragaye mu mashusho Daily Monitor yashyize kuri Twitter bari kwambuka muri Uganda, ivuga ko bari guhunga iyi mirwano. Kuri uyu wa Gatandatu ntihari hamenyekanye ibiri kuba muri iyi mirwano n’ubwo […]
Polisi yafunze icyenda barimo abapolisi babiri
Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icyenda barimo abapolisi babiri bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa. Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko muri bariya bantu uko ari icyenda harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira […]
Mohammed Adil Erradi yaba yirukanwe na APR FC ikomeje kubyigarama
Ikipe ya APR FC biravugwa ko yaba yamaze gusezerera umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi, nyuma y’imyaka itatu ari umutoza wayo mukuru. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yasezerewe n’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu; n’ubwo yo kugeza ubu ikomeje kubihakana. APR FC mu butumwa yanyujije kuri Twitter isubiza umunyamakuru Rigoga Ruth […]
Uwahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye agendera mu kagare, yaciye amarenga ko yamurambiwe akamuta
Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro Rwatubyaye Abdul w’Amavubi na Rayon Sports, yatangaje ko bombi bamaze gutandukana; anaca amarenga ko uburwayi yagize bwatumye kuri ubu asigaye agendera mu kagare k’abafite ubumuga bwaba ari bwo bwabaye intandaro. Muri Kamena 2021 ni bwo Hamida abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana […]
Minisitiri w’Ingabo za Amerika n’uw’iz’u Burusiya bagiranye ibiganiro by’akataraboneka
Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Lloyd Austin na mugenzi we w’iz’u Burusiya, Sergei Shoigu; bagiranye ibiganiro by’akataraboneka byo ku rwego rwo hejuru byabayeho bwa mbere hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi kuva u Burusiya bwinjiye mu ntambara na Ukraine. Aba bombi baganiriye kuri terefoni ejo ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2020. Amakuru aturuka ku ruhande rwa […]
M23 yavuze ku makuru ko yakwiriye imishwaro i Jomba
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yasetse aratembagara ubwo hasakaraga amashusho, humvikanamo ijwi ry’umusirikare wa FARDC wavugaga ko abo muri M23 bakwiriye imishwaro ahitwa Jomba. Uyu wiyita Matata Moyibi kuri Twitter yavugaga ko ” Ntibababeshye, Mutumva ibiri mu itangazamakuru, ingabo za Leta nizo ziri kugenzura aka gace. Ayo si amasasu muri kumva. Bariya (igitutsi) bari […]
Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko indege yayo yakoreye impanuka yoroheje ku kibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu karere ka Rusizi. RwandAir kuri Twitter yavuze ko iyi ndege yari ifite urugendo rwiswe WB601 yagize ikibazo cyoroheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yarimo igwa. Nta mugenzi n’umwe cyangwa […]
Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku wamujyanye mu butabera amurega ubugambanyi
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga ku munyamategeko wo mu gihugu cya Kenya uheruka kumugeza imbere y’ubutabera amurega ubugambanyi. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru Citizen cyatangaje ko umunyamategeko witwa Apollo Mboya yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Milimani i Nairobi, asaba ko Gen Muhoozi Kainerugaba […]
Rubavu: Umushumba yasanzwe mu kiraro yapfuye, birakekwa ko yazize inzoga ziva RDC
Umushumba uragira inka yabonetse mu kiraro cyo mu karere ka Runavu yapfuye, abaturanyi be bakaba bakeka inzoga zikaze zikorerwa muri RDC nk’intandaro y’urupfu rwe. Umurambo w’uyu mushumba wabonetse mu mudugudu wa Rutagara, akagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo abaturage babonaha umushumba witwa […]
Kera kabaye Mugumya wigeze kwandikira Minisitiri w’Ubutabera wa RDC asaba kwicwa yarekuwe
Sam Mugumya, umuyoboke w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarekuwe nyuma y’imyaka umunani afungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru y’ifungurwa rye yatangajwe bwa Mbere na Doreen Nyanjura usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kampala. Ati: “Umujyanama wanjye, inshuti ndetse n’umuvandimwe Mugumya bwa na nyuma yarekuwe, nyuma y’imyaka umunani […]
Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi b’amadini barengwa bakagera aho baba Imana
Perezida Kagame avuga ko hari aho bamwe mu bayobozi b’amadini barengwa, bagateshuka ku nshingano zabo, ahubwo ubwabo bakaba Imana. Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho Ni bimwe mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022 barimo abanyamuryango n’abandi batumire nk’abayobozi b’imitwe ya politiki mu […]
Perezida Kagame asanga abayobozi ba ‘uzi icyo ndi cyo’ ari ibyo ntazi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakebuye abayobozi babyimba bakanarega agatuza ku baturage bari munsi yabo bitwaje ibyo bari byo, avuga ko iyo myitwarire ya kera kuri ubu itakigezweho. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama ya biro Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022. Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu […]