Rwabuze gica hagati y’Amavubi U-23 na Mali, bategereza gukiranurwa n’umukino w’i Bamako

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yaguye miswi na Mali igitego 1-1; mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.

Amavubi yari yakiriye Mali mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1; n’ubwo nta buryo bwinshi bw’ibitego Amavubi y’u Rwanda yagiye arema muri iyi minota.

Byasabye umunota wa 40 w’umukino ngo Mali yari yakunze kugenda yisirisimba hafi y’izamu ry’Amavubi ifungure amazamu ibifashijwemo na Ahmed Diomende. Ni ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, mbere y’uko umupira widunda imbere ya Adolphe Hakizimana ukaruhukira mu izamu.

Byasabye iminota ibiri yonyine ngo Amavubi yishyure iki gitego, ku mupira myugariro Mahamadou Camara wari watewe icyugazi na rutahizamu Mugisha Desiré yasubije ku munyezamu we Lassine Dialla akananirwa kuwufunga, bikaza kurangira uruhukiye mu nshundura.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’impinduka zasize umutoza Rwasamanzi Yves ahaye umwanya abarimo Rudasingwa Prince, Nyarugabo Moise na Hoziana Kennedy; gusa uburyo bwiganjemo amashoti ya kure bagiye bagerageza ntiyagira icyo atanga.

Ni na ko Mali na yo yanyuzagamo ikotsa igitutu u Rwanda ariko ubwugarizi bwari buyobowe na Nshimiyimana Yunusu na Kapiteni Niyigena Clément bukihagararaho.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Bamako mu cyumweru gitaha ari wo uzagena ikipe igomba kwerekeza muri Maroc. Ni umukino Amavubi y’u Rwanda asabwa gutsinda ku kabi n’akeza; cyangwa akawunganyamo ibitego biri hejuru ya kimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *