Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yasetse aratembagara ubwo hasakaraga amashusho, humvikanamo ijwi ry’umusirikare wa FARDC wavugaga ko abo muri M23 bakwiriye imishwaro ahitwa Jomba.
Uyu wiyita Matata Moyibi kuri Twitter yavugaga ko ” Ntibababeshye, Mutumva ibiri mu itangazamakuru, ingabo za Leta nizo ziri kugenzura aka gace. Ayo si amasasu muri kumva. Bariya (igitutsi) bari kubeshya ngo bari Musongati, Tshanzu, Si ndi bwerekane amasura ariko M23 bari kubeshya ko bari Tshanzu n’ahandi. Kuri Axe ya Jomba twabashwiragije cyane. Njye ndi ku rugamba, ntibababeshye…” Maj Ngoma mu gusubiza kuri Twitter, yashyizeho utumenyetso tw’ibitwenge dutatu”. Imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye kuwa Kane, kuwa Gatanu irakomeza ahitwa Rangira. Buri ruhande ruvuga ko ari rwo rwatewe mbere, rukirwanaho. Kugeza ubu nta makuru y’uko imirwano yifashe kuri uyu wa Gatandatu aramenyekana.



2 Responses
M23 yavuze ku makuru ko yakwiriye imishwaro i Jomba
Impamvu M23 irwanira ni uguharanira uburenganzira bwayo niyo mpamvu ntawe utsinda impamvu.
M23 yavuze ku makuru ko yakwiriye imishwaro i Jomba
Impamvu M23 irwanira ni uguharanira uburenganzira bwayo niyo mpamvu ntawe utsinda impamvu.