Perezida Kagame asanga abayobozi ba ‘uzi icyo ndi cyo’ ari ibyo ntazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakebuye abayobozi babyimba bakanarega agatuza ku baturage bari munsi yabo bitwaje ibyo bari byo, avuga ko iyo myitwarire ya kera kuri ubu itakigezweho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama ya biro Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022.

Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu 2,000; barimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, abahagarariye amashyaka yaturutse mu bihugu bitandukanye, abayobozi b’amadini ndetse na bamwe mu bayoboke b’imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko hakenewe imbaraga ndetse n’ubumenyi bya buri wese, kugira ngo u Rwanda rugere aho buri wese mu barutuye yifuza.

Ati: “N’uwo twaba tutavuga rumwe, n’uwo twaba tudahuje imyumvire; tugomba kugira aho duhurira.”

Inama ya biro Politiki ya FPR Inkotanyi yabaye mu gihe mu minsi yashize kugeza no muri iki gihe u Rwanda n’Isi bacyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19; icyorezo cyasubije inyuma ubukungu bw’Isi mu buryo bugaragara.

Usibye iki cyorezo kandi hirya no hino hakomeje kumvikana amakimbirane y’ibihugu bimwe na bimwe asa n’ayahagaritse ubuzima bw’abatuye Isi, cyane nk’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Ni intambara kuri ubu isa n’iyahagaritse ubuzima bw’abatuye Isi, bijyanye no kuba ibicuruzwa nk’ingano, ifumbire ndetse n’ibikomoka kuri Peteroli byaturukaga muri ibi bihugu bisa n’ibyabuze aho binyura.

Perezida Kagame cyakora cyo asanga nk’u Rwanda bene ibi bibazo byari bikwiye kurukangura, hanyuma Abanyarwanda bakishakamo izindi mbaraga zo kwishakamo ibisubizo birambye.

Yavuze ko niba wenda hari ikibazo cy’ingano zituruka mu gihugu cya Ukraine Abanyarwanda bakwiye gushaka uko bahinga izabo ku bwinshi.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye (Guverinoma, abaturage, abikorera, abanyamadini) guhindura imikorere mu byo bakora baganisha mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’ubuzima busanzwe ariko n’ibindi bitari bimenyerewe bishobora kuvuka.

Yavuze ko “hari ingero nyinshi zimaze kugaragara ko dushobora kugira aho twivana tukagera aho twigeza. Gucya ukaba wageze ku cyo wifuza ntabwo ari ibintu bibaho gusa, uragikorera ukagiharanira, byaba ngombwa ukarara ijoro.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho hakenewe ko buri wese abigiramo uruhare, yemwe n’abayobozi avuga ko basa n’abamaze ‘kubyimba’ bagahinduka.

Yavuze ko bene iyo mico yo kurega agatuza ari iya kera, asaba ababikora guhinduka.

Ati: “Abayobozi bagenda bakambyimba ndetse ntibibe gutyo gusa, warangiza ubwo buremere bwawe ukagira abo ugomba kubutereka ku mitwe. Umuntu wese akamenya ko kanaka ageze aha, abantu bose bikaba ngombwa ko bahagarika ibyo bakoraga, abo usanze ahantu hatangwa za serivisi ukaza ureze agatuza. Ibyo ni ibya kera nari nzi ko tugomba kubisiga inyuma ariko biracyaza.”

Yunzemo ati: “Ibyo ni ibya kera bya bindi bya ‘ba uzi ico ndi co’? Numvise ko hari uwabahaye igisubizo cyiza arababwira ngo ‘uri ico ntazi’! Ukora ibyo aba ari icyo ntazi. Mubihagarike mubiveho, ibibazo dufite dukwiye guhangana na byo; aho tujya, ibyo dushaka kugeraho birenze ibyo incuro nyinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko niba hari abagiye gushaka serivisi bikaba ngombwa ko batonda umurongo; buri wese akwiye kuwujyaho.

Yavuze ko abiyita ibitangaza bibaye ngombwa bashobora no kwishyura [hapana ruswa] bagahabwa serivisi ariko bitabaye ngombwa ko batambuka ku batonze imirongo bitwaje ibyo bari byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *