Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko indege yayo yakoreye impanuka yoroheje ku kibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu karere ka Rusizi.

RwandAir kuri Twitter yavuze ko iyi ndege yari ifite urugendo rwiswe WB601 yagize ikibazo cyoroheje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yarimo igwa.

Nta mugenzi n’umwe cyangwa umukozi ukora muri iyi ndege wigeze agirira ikibazo muri iyi ndege.

RwandAir cyakora cyo yavuze ko iriya mpanuka iza gutuma habaho ihungabana kuri gahunda yari ifite kuri uyu wa Gatanu, iboneraho kwisegura.

Iyi ndege yakoreye impanuka i Rusizi ni iya kabiri ya RwandAir igize ikibazo muri uyu mwaka, nyuma y’indi yari ifite urugendo rwiswe WB 464 yanyereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.

Iyi ndege yagize ikibazo mu gitondo cyo ku wa 22 Mata 2022 gusa na bwo mu bari bayirimo ntihagira n’umwe ugira ikibazo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    Ntakundi nyine abagenzi bakomeze kwihangana, ariko ikibazo ntabwo mwagisobanuye nezap

  2. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    Ntakundi nyine abagenzi bakomeze kwihangana, ariko ikibazo ntabwo mwagisobanuye nezap

  3. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    IMANA YAKOZEKUBANTAWAGIR’IYE IKIBAZO MURIYI NDEGE NISUBUKURA UR’U.GENDO IZAGIR’URUGENDORWIZA% MURAKOZE. TUZAYISENGERA IMANA NIYONKURU.

  4. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    IMANA YAKOZEKUBANTAWAGIR’IYE IKIBAZO MURIYI NDEGE NISUBUKURA UR’U.GENDO IZAGIR’URUGENDORWIZA% MURAKOZE. TUZAYISENGERA IMANA NIYONKURU.

  5. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    Uyumwaka kubintubyosenumunyabizo arikoimanayirwandanishimwekubanacyo ajyenzibabayemurakoze

  6. Rusizi: Indege ya RwandAir yakoze impanuka
    Uyumwaka kubintubyosenumunyabizo arikoimanayirwandanishimwekubanacyo ajyenzibabayemurakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *