Kera kabaye Mugumya wigeze kwandikira Minisitiri w’Ubutabera wa RDC asaba kwicwa yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Sam Mugumya, umuyoboke w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarekuwe nyuma y’imyaka umunani afungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru y’ifungurwa rye yatangajwe bwa Mbere na Doreen Nyanjura usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kampala.

Ati: “Umujyanama wanjye, inshuti ndetse n’umuvandimwe Mugumya bwa na nyuma yarekuwe, nyuma y’imyaka umunani ari imwe muri gereza mbi za gisirikare kurusha izindi ku Isi. Kuri mwe mwese mwifatanyije na we muri iyo myaka yose, mwarakoze ku bwo gusobanukirwa amatwara nyayo y’urugamba; buri umwe ni umurinzi wa mugenzi we.”

Mu Ukwakira 2014 ni bwo Mugumya yatawe muri yombi, biteza ubushyamirane bukomeye hagati y’abayobozi ba FDC barangajwe imbere na Col. Dr. Kiiza Besigye na Polisi ya Uganda.

Impande zombi zapfaga kuba Polisi yari yangiye FDC kujya gusaba ubufasha muri Minisiteri y’Ububanyi na Uganda yagombaga gusaba RDC kurekura Mugumya.

Col. Paddy Ankunda wari Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) icyo gihe, yasobanuye ko Mugumya yafatiwe muri Congo Kinshasa na bagenzi be bandi bane bafite umubare munini w’amadorali ya Amerika ndetse n’inzandiko zerekana ko hari imikoranire bafitanye n’umwe mu mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Bashinjwaga kuba muri gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

Mugumya akimara gutabwa muri yombi yahise ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.

Bijyanye no kuba yari umwe mu mpirimbanyi zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda zifite umutima ukomeye, muri 2017 yandikiye Minisitiri w’Ubutabera muri RDC amusaba ko yakwicwa kugira ngo “abohoke iteka.”

Mugumya yatorotse Uganda mu gihe inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zarimo zihigisha uruhindu abayoboke ba FDC, bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Leta ya RDC yahisemo kumurekura, ndetse ntibinazwi niba ari buhite asubira muri Uganda.

Muri 2018 cyakora cyo Mugumya na bagenzi be bagaragaje ukwinuba bagaragaza ko imyaka ibaye ine bafunzwe nyamara nta na rimwe bigeze bagezwa imbere y’ubutabera.

Aba bavugaga ko banagerageza kubaza amakuru yerekeye icyo bafungiwe ariko ntibayahabwe.

Sam Mugumya atabwa muri yombi yari kumwe na bagenzi be barimo Stephen Mugisha, Aggrey Kamukama, Joseph Kamugisha na Nathan Bright.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *