Rubavu: Polisi yatabaye uwanigagurwaga n’ibisambo, irasa mu cyico kimwe muri byo

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu murenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yarashe umusore witwa Ishimwe Prince wakekwagaho ubujura arapfa.

Byabereye mu mudugudu wa Gisubizo, akagari ka Kivumu ho mu murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yabwiye BWIZA ko uriya musore w’imyaka 18 yarashwe mu ma saa saba z’ijoro, ubwo yageragezaga kuyirwanya.

Ati: “Umujura witwa Ishimwe Prince ufite imyaka 18 yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gushaka kurwanya inzego z’umutekano akoresheje icyuma.”

CIP Mucyo yasobanuye ko uyu mujura yarashwe nyuma yuko abashinzwe umutekano bari ku burinzi bakumva umuntu arimo gutaka kuko yarimo anigwa n’ibisambo bibiri.

Ubwo Polisi yatabaraga bose birutse yaba uwanigwaga ndetse n’abamunigaguraga, gusa biba ngombwa ko igisambo kimwe cyari gifite icyuma cyurira hejuru y’inzu gishaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano zahise zikirasa kirapfa.

CIP Mucyo yasabye abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora, bakareka kumva ko batungwa no kwiba ibyabandi.

Umurambo w’uwarashwe wajyanwe mu buruhukiro ku bitaro bya Gisenyi mbere y’uko ushyingurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *