Abantu barenga 1000 batuye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020 babyutse bajya mu kizamini cy’akazi ko gufasha abubatsi (ikiyede) ku kigo cy’ubushakashatsi cya Dian Fossey Gorilla Fund’s Ellen Degeneres Campus, kigiye kubakwa mu Kagari ka Kampanga, bose bataha amara masa.
Kuva mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kugeza mu ma saa yine, aho iki kigo kigiye kubakwa ndetse bigaragara ko imirimo y’ibanze yatangiye, ubu ikaba ikorwa n’abakoresha imashini zisiza, uruvunganzoka rw’abaturage rwari rwamaze kuhagera, ku rundi ruhande hari abaciwe intege n’umubare munini w’abashaka akazi, bahitamo gutaha. Ubwo Bwiza.com yahageraga yasanze aba baturage bamwe bari basa n’abafunze umuhanda bitewe n’ubwinshi bwabo, abandi bagiye mu masambu ari hirya y’ikibanza cy’iki kigo cya Ellen Degeneres. Bose kuva ku mufundi kugeza ku muyede, baje gupiganira aka kazi nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Mass Build Ltd ifite mu nshingano ibikorwa byo kubaka iki kigo, yanditse tariki ya 10 Gashyantare 2020, ikaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 11 Gashyantare. Iyi baruwa yandikiwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutagari dutanu tugize uyu murenge, imenyeshwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi, Mitali Ramjan. Gusa ngo ubusanzwe, abayobozi mu tugari ni bo babanje guhabwa inshingano mu mitangire y’aka kazi. Iyi baruwa iragira iti: “Tunejejwe no kubandikira tubasaba ubufatanye bwanyu mu kumenyekanisha iboneka ry’akazi mu mirimo y’ubwubatsi bw’ikigo cy’ubushakashatsi cya Ellen. Tuzakenera abayede bavuye mu tugari dutandukanye, tubakeneye kuri uyu wa 12 Gashyantare, saa mbiri z’igitondo. Mass Build ifite uburenganzira bwo bwo gushakira abakozi ahandi mu gihe yabuze abujuje ibisabwa mu Murenge wa Kinigi.” Bwiza.com imaze kugera aho ubu bwubatsi buri kubera, yavuganye n’abaturage, bavuga ko impamvu y’ubwitabire bwinshi bw’iki gikorwa ari uko nta kazi bafite, bamwe bavuga ko kazahemba neza kuko ngo umuyede ni amafaranga 3000 Rwf ku munsi, mu gihe umufundi ari 6000 Rwf. Nyuma yo kumara igihe kinini bategereje igisubizo cyo guhabwa akazi cyangwa kukabura, umwe mu bashakaga akazi agira ati: “Naturutse mu kagari ka Nyabigoma, ngera hano saa kumi n’ebyiri. Kugeza ubu turacyategereje igisubizo, bishoboke ko impamvu yabiteye ari uko turi benshi.” Mugenzi we ntabwo yari yishimiye kuba uyu munsi bari bagiye gutaha amara masa nk’uko yabibonaga. Ati “Umuntu hari icyo yagombaga kuba ari gukora mu rugo ariko byapfuye. Urabona ukuntu tungana, reba igihombo cyinjiye uyu munsi, ukubye n’abandi bari hano, nta kintu bari gukora.” Hafi saa yine, abashinzwe umutekano bajyanye aba basaba akazi hakurya y’umuhanda mu ishyamba ry’iriterano ry’ibiti by’inturusu, kugira ngo basobanurirwe imihindukire ya gahunda. Ingabire Aline, umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubwubatsi bya Mass Build yasonanuriye abaje gushaka akazi imiterere y’ikibazo. Ati: “Nk’uko mwari mwabitangarijwe, mwari mwaje gusaba akazi ariko bitewe n’umutekano muke namwe mubona (bamwe barabyemera, abandi bamuvugiramo ngo urahari). Ubwinshi bwanyu mwebwe murabona hari icyakorwa? Kubera izo mpamvu rero, tuzamenyesha abayobozi bo mu tugari twanyu igihe tuzongera gushakira abakozi ndetse bazanabidufashamo mu buryo bw’umutekano, ntabwo bizongera kumera bitya.” Bamwe mu bashaka akazi barakemanga inzego zo mu tugari Hashize igihe bivugwa n’abantu batandukanye [bibaye ngombwa ko tudatangaza amazina yabo] ko hari abantu batangiye kujya baha abayobozi mu tugari amafaranga (ruswa) kugira ngo bazabona akazi muri ubu bwubatsi. Uburyo bwo gutanga itangazo rireba bose, ngo bwari bugiye kugikemura, ariko ngo byongeye gusubira mu tugari. Uyu muturage yagize ati: “Abayobozi mu tugari hari amafaranga bari baratangiye guhabwa n’abashaka aka kazi. Hari n’abatanze 30,000 rwf.” Bwiza.com yabajije undi bari kumwe [na we wemera ko ruswa ibamo] niba ayo mafaranga atari menshi ku muntu ugiye gukora ikiyede cya 3000 Rwf ku kwezi, yambwiye ko ari: “make ugereranyije n’ayo umuntu azajya yinjiza ku kwezi.” Mu kugaragaza ko aka kazi gakunzwe cyane, yambwiye ko abafite inzu z’ubucuruzi bazifunze, abatwazi ba moto nabo bahagarika akazi, abakora ubuhinzi na bo baza gusaba gukorera kuri iki kigo. Bwiza.com yageze ku biro by’Umurenge wa Kinigi kugira ngo ivugane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mitali Ramjan ntiyahamusanga. Uyu muyobozi yavuze ko yagiye mu butumwa bw’akazi ku biro by’Akarere ka Musanze. Yatubwiye ko aza kugira icyo atangaza mu masaha ari imbere. Mu masaha twasezeranye, tuvuganye ku murongo wa telefone, atubwira ko mu itangwa ry’aka kazi, hagiye kubaho ubufatanye n’abayobozi b’utugari ndetse n’abaturage binyuze mu nteko, ku buryo kazahabwa abatishoboye batoranyijwe n’abaturage, bagifite imbaraga nk’uko bigenda no mu zindi gahunda zibagenerwa. Avuga ko iyi gahunda izatuma ibibazo bya ruswa bitongera kuvugwamo.

12 Responses
Musanze: Abasaga igihumbi bagiye gukora ikizamini cy’ubuyede, bataha amara masa
Mwakoze,gusa ibintu nkibyo kubishyira mumaboko yabayozi butugari biba aruguha inzira ruswa,kdi ariya mafrang nimenshi kuko ari mucyaro karashakwa nabenshi.

Turasabako mutajya mukomeza gushyira abayobozi b’utugali mu majwi niba umuyobozi runaka ashobora gukora ikosa ntimukage muvuga muri rusange uko nugushaka guharabika abayobozi

Nibyo rwose hazabeho ubushishozi mugutanga
Oko Nazi kuzi kuko hari abagahabwa batagakwiriye
Kandi hari abagakwiriye bakabuze ,nonese nk’umuntu
Uparika moto wamugeranya n’umuntu utagira naho
Guhinga?ntibibaho rero bashishoze,ariko akazi nikibazo

erega lievre ntukavugire abobantu kuko ni abanyenzara barya ruswa gusa sibose

MUKOREZAHO
Musanze: Abasaga igihumbi bagiye gukora ikizamini cy’ubuyede, bataha amara masa
MUKOREZAHO