Musanze: Abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukora mu maresitora

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Musanze hari bamwe mu bana bata ishuri bitewe nuko hari ababemereye imirimo mu maresitora cyangwa kubafasha mu bikorwa bimwe na bimwe byiganjemo iby’ubucuruzi, ibyo ngo bikaba ari bimwe mu bikurura ubwiyongere bw’umubare w’abana bata ishuri. Akarere ka Musanze karasaba abakoresha abo bana kubareka bakagana ishuri cyakora ngo hari n’ibihano byashyizweho ku batazakurikiza iryo bwiriza.

Mu gihe gahunda ya leta ari uko abana bose bagomba kwiga, mu Karere ka Musanze haracyagaragara abana bava mu ishuri bashituwe n’imirimo itandukanye. Cyakora bamwe muri abo banyeshuri bataye ishuri bavuga ko babiterwa n’imibereho iri mu miryango yabo. Muragijimana Immaculle, umwe mu bana bataye ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’uburezi bw’imyaka icyenda, asobanura ko ugeze mu rugo ugasanga nta funguro bitakorohera gusubirayo. Aragira ati ” iyo ugeze mu rugo ukabura icyo kurya biragoye gusubirayo. Rero iyo ibyo bibaye kabiri gatatu kane, uhita utekereza kujya gushaka amafaranga kugira ngo ufatanye n’iwanyu gushaka imibereho”.

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko bigoye gukomeza kwiga ku mwana wamaze gukora ku mafaranga, aragira ati ” kandi n’ikindi kibazo iyo umaze kumenyera gukorera amafaranga ntiwibuka gusubira ku ishuri, nkanjye buriya njya ntekereza gusubira kwiga ariko nkumva ntareka gukorera amafaranga”.

Uzamukunda Sara, ukora muri resitora we avuga ko icyamuteye kuva mu ishuri akigira gukora muri resitora ariko hari utwangombwa iwabo batamuboneraga igihe yigaga, aragira ati ”jye byari ikibazo kubona amafaranga mu rugo, wenda barigoraga bakabona amakaye ariko kubera ikigero tuba tugezemo hari ibindi dukenera, ugasanga rero ntibibonetse. Aho kugira ngo wige ufite ipfunwe rero ugahitamo kwishakira akazi nk’uku.”

Bamwe mu babyeyi barimo n’abafite abana bataye ishuri bakajya gushaka imirimo bavuga ko badahuza n’abana babo ko bagombye kwihanganira imibereho bafite iwabo bagakomeza amashuri. Ariho bahera basaba akarere kubafasha guhangana n’icyo kibazo. Hakizimana utuye mu murenge wa Nkotsi agira ati ” jye mfite umwana wananiye ubu yinyongera igare kandi ni mutoya yagombye kuba yiga. Yansabaga imyambaro n’inkweto ntabasha kubona, nkamubwira nti fata amakaye n’imyenda y’ishuri ujye kwiga ibindi tuzabishaka, arabyanga ubu yarivuyemo”.

Akarere ka Musanze kemera ko abava mu ishuri biganjemo abakomoka mu miryango itishoboye bavamo kugira ngo bafashe ababyeyi babo kwibeshaho. Gusa mu gukemura icyo kibazo cy’abana bava mu ishuri kubera ubushobozi buke ngo bashakirwa imiryango ibafasha bagakomeza amasomo yabo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Cyakora ngo hari ingamba akarere gafite zo gukumira ko umubare w’abana bava mu ishuri wiyongera. Izo ngamba zirimo ko ibigo by’abashuri bifatanyije n’inzego z’ibanze ikigo cy’ishuri kirimo basabwa kugaragaza urutonde rw’abana bakeka ko bashobora kuva mu ishuri bagendeye ku myitwarire itandukanye irimo no gusiba kenshi abana baba bagaragaza.

Uretse kugaraza urutonde rw’abava mu ishuri, Umuyobozi w’akarere ka musanze, Habyarimana J. Damascene avuga ko hari n’ibihano kubakoresha abo bana mu mirimo itandukanye. Aragira ati ”hari abajyaga baza mu masoko baba batwaje abaturage, baba abaje mu masoko, cyangwa ababakoresha mu maresitora. Ubu twashyizeho ibihano, inama njyanama yashizeho ibihano by’abakoresha abana bato ku buryo ubu duhamya ko turi mu cyerekezo cyiza”

Uretse ubushobozi buke ariko mu miryango imwe n’imwe butuma abana bava mu ishuri, mu mashuri yisumbuye ho ngo hiyongeraho no kuva mu ishuri bitewe no kuba imbata z’ibiyobyabwenge. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko hari gutezwa imbere amatsinda y’abanyeshuri abakangurira kubirwanya.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Twarabanye Venuste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *