Abaturage bo mu Kagari ka Bihira, Umurenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, bavuga ko kuba batagira umuriro w’amashanyarazi bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo n’uko abana babo batajya basubiramo amasomo.
Bavuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagezwaho umuriro w’amashanyarazi, bagasaba ko nabo bayahabwa bimwe mu bibazo bibugarije bagaca ukubiri nabyo.
Uyu muturage ati “Abana bakabaye bava ku ishuri bagafata amakayi bagasubira mu masomo yabo ariko reka ntibishoboka”. Undi ati “Nk’ubu aka gakobwa kanjye iyo ngiye mu nzu mba ngafashe kugira ngo katihuma ku kibambasi[Igikuta] nkakayobora, icyo twifuza ni uko mwatuzanira umuriro”.
Bavuga ko bifashisha ibibingo kugira ngo mu nzu habone, ati “Twe tuba dufashe ibishishimuzo mu ntoki, ducana ibibingo tukagenda dukongeza mu nzu, icyo twifuza ni uko uyu mudugudu wa Gakoro wahabwa umuriro.”
Aganira na RadioTv Flash, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yavuze ko hari umushinga wo kunyuza amashanyarazi muri uwo Murenge, bityo abaturage bakazahabwa umuriro.
Ati ”Ku bufatanye na REG hari ibiri gukorwa hari n’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatwemereye mu guha abaturage umuriro w’amashanyarazi ndetse n’uriya murenge wa Kimonyi ufite amahirwe kuko ni Umurenge urimo cya cyanya cy’inganda, hari umuyoboro REG igiye gushyiramo uzafasha kugira ngo kiriya cyanya gikore ariko hari n’amapoto azaba ashamikiye ku mpande ku buryo bariya baturage bashobora kugira amahirwe akomeye bagafatiraho amashanyarazi.”
Abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu karere ka Musanze ni 42.9%. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje ubuvugizi kugira ngo n’ahataragezwa amashanyarazi ahagere.


