Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu karere wa Musanze hafungiye abagabo bagera kuri barindwi (7) bivugwa ko bagize itsinda ry’insoresore ryiyise ‘Abomozambike’ bahangayikishije abaturage mu mirenge ya Nyange, Musanze na Kinigi kubera ibikorwa byabo bidahesha agaciro ikiremwamuntu birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, ubujura bukoresheje kiboko ndetse n’ubuciye icyuho.
Ni ibikorwa byatangiye mu mezi make ashize ubwo abiyitaga ‘Abanyarirenga’ baciwe mu murenge wa Cyuve, noneho bamwe mu bari bagize iri tsinda bakiyunga n’abo mu murenge wa Musanze na Nyange ndetse na Kinigi, bagakora irindi tsinda ryiswe “Abamozambike”.
Ku wa 15 Nzeri 2022 ni bwo umunyamakuru wa BWIZA yanyarukiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi maze ahasanga bamwe mubiyise ‘Abamozambike’ bahohotera abaturage, bikagera n’aho bamwe babambura ubuzima.
Ingero ni nyinshi mu baturage bagezweho n’ibyo bikorwa bibi by’abo biyise Abamozambike kuko nk’uwitwa Mwumvaneza Fidèle w’imyaka 36 yishwe ku itariki ya 10 Nzeri 2022, mu gihe uwitwa Maniraguha Ange Sylvie yakomerekejwe bikomeye mu gahanga n’abandi benshi, bivugwa ko ibyo bikorwa byose bibi bikorwa n’ibi bihazi.
BWIZA ivugana na Maniraguha Ange Sylvie yavuze ko yahohotewe ari mu masaha y’umugoroba ubwo yerekezaga kuri Banki ari kumwe n’undi witwa Théoneste [irindi zina rye ntabwo ngo arizi], ubwo bagendaga mu muhanda, ngo baje guhura n’ibi bihazi byiyise “abamozambike” byitwaje imihoro, amaferabeto (Fer à béton) n’izindi ntwaro gakondo zitandukanye.
Yagize ati: “Mu myaka 23 mfite , nibwo bwa mbere mpuye n’ikibazo cy’urugomo nk’uru nakorewe , ubwo najyaga kuri Banki ndi kumwe n’umugabo witwa Théoneste ariko sinzi irindi zina rye. Twahuye n’ibyo bihazi byitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, inkoni, amabuye n’ibindi , badutangira, batabngira kudukubita bashaka no kutwambura ibyacu , bityo mu kwirwanaho, birangira tuhakomerekeye. Nkanjye bantemwe mu gahanga murabibona , Théoneste akurwa amenyo ariko hari n’abandi bakorewe ibyo bikorwa bibi , barimo n’uwaje kuhatakariza ubuzima vuba aha witwa Mwumvaneza Fidèle. Turi abo gutabarwa mu centre ya Kinigi, nta mutekano dufite uhagije pee!!”

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze , abaturage ndetse na Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Kinigi habashije gufatwa bimwe muri ibyo bihazi byiyise ‘Abamozambike’ harimo abitwa Nshimiyimana Patrick w’imyaka 20 ukomoka mu mudugudu wa Muhe, akagari ka Kampanga , umurenge wa Kinigi , akareba ka Musanze, Munezero Joël w’imyaka 16 ukomoka mu mudugudu wa Muhe, akagari ka Kampanga, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, Habimana Issa w’imyaka 32 ukomoka mu mudugudu wa Mutaboneka, akagari ka Kavumu, umurenge wa Busogo, akarere ka Musanze,
Muragijimana w’imyaka 20 ukomoka mu kagari ka Kamina, umurenge wa Busengo, akarere ka Gakenke, Kwizera Byishimo w’imyaka 15 ukomoka mu mudugudu wa Kayange, akagari ka Cyanya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, Harerimana w’imyaka 20 ukomoka mu mudugudu wa Kareba akagari ka Nyarubuye , umurenge wa Musanze.
Hari na Twizerimana Thierry w’imyaka 19 ukomoka mu mudugudu wa Butorwa, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, ndetse we akaba yaramaze igihe ashakishwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kubera icyaha cyo gukubita no gukomoretsa, bityo we akaba agomba gushyikirizwa uru rwego agakurikiranwa n’ inzego z’ubutabera ngo mu gihe abandi bashyizwe mu kigo kinyuzwamo inzererezi cya Kinigi (Kinigi Transit Center) kugira ngo bigishwe.
Uretse aba biyise ‘Abamozambike’ hafashwe kandi inka 15 z’abaturage baragira imyaka y’abaturage harimo iz’uwitwa Murwanashyaka Emmanuel, Havugimana Munyamfizi, Rwangombwa na Mpogazi kandi zose zikaba zaraciwe amande yagenwe na njyanama y’akarere.
Mu kiganiro kigufi BWIZA yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yavuze ko iri tsinda ry’ibihazi atari iryo mu murenge ayoboye ahubwo ko rigizwe n’insoresore zikorera mu mirenge ihana imbibi n’uwa Kinigi ariyo Nyange na Musanze, gusa ngo nuko izingiro ry’ibikorwa bibi byabo riherereye mu Centre ya Kinigi aho iyo mirenge ihurira.
Yagize ati: “Iryo tsinda ry’ ibihazi byiyise ‘abamozambike’ rirahari koko ariko ntirigizwe n’insoresore z’umurenge wa Kinigi gusa ahubwo ryiganjemo abo mu mirenge wa Nyange, Musanze na Kinigi nyine ariko abenshi muri bo ni abashumba bagiye baturuka hirya ni hino , gusa babitirira umurenge wa Kinigi kubera ko bakunda guhurira mu Centre ya Kinigi n’ibikorwa byabo bibi byinshi bikaba bikorerwa cyane cyane mu nkengero z’umurenge wa Kinigi ariko ikiriho nuko dufatanije n’abaturage ndetse na Polisi, twatangiye kubafata kandi turizeza abaturage ko mu minsi mike iryo tsinda rizaba ritakiriho.”
Mu kugaragaza ko hari icyo ubuyobozi, abaturage na Poilisi bari gukora, ubuyobozi bwa Polisi mu murenge wa Kinigi bweretse umunyamakuru abamaze gufatwa nkuko bagaragara hasi aha.
Abajijwe iby’ibi bihazi, umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, yavuze ko batazihanganira na rimwe abahungabanya umutekano w’abaturage cyane ko na bo ubwabo baba bari maso mu kuwicungira kandi bikorera ibikorwa byabo by’iterambere.
Yagize ati: “Abaturage bacu ni abaturage bumva, b’abakozi, bakunda igihugu kandi bashishikajwe no kwiteza imbere. Ntituzihanganira rero abababuza umutekano kandi nta n’undi wese wabyemera. Twasaba ko abahohotewe n’ ibyo bihazi , bakaba bazi ababahohoteye muri bo ko babavuga kugira ngo bakurikiranwe.”
Si ubwa mbere mu karere ka Musanze havuzwe itsinda nk’iri ry’ibihazi kuko no mu myaka yashyize hari abavuzwe nk’abanyarirenga kakoreraga mu murenge wa Cyuve ariko byarangiye nabo ibikorwa byabo bikomwe mu nkokora kandi bicika burundu. Bityo, rero ngo n’iri tsinda ry’ibihazi byiyise Abamozambike na ryo ngo rizagenda nk’ifuni iheze nk’uko umuyobozi w’akarere yabishimangiye.

SETORA Janvier



6 Responses
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
UBUNDI MURARERA AB’IKI? URUSASU NIRWO RUZACUBYA IZO NKOZI Z’IBIBI. NIMUMENA UMUTWE NKA BABIRI, ABANDI BAZACOGORA.
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
UBUNDI MURARERA AB’IKI? URUSASU NIRWO RUZACUBYA IZO NKOZI Z’IBIBI. NIMUMENA UMUTWE NKA BABIRI, ABANDI BAZACOGORA.
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
Izi nkorabusa muzikanyage kuko u Rwanda ntirushaka Abantu nkabo bokubuza abaturage umutekano
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
Izi nkorabusa muzikanyage kuko u Rwanda ntirushaka Abantu nkabo bokubuza abaturage umutekano
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
Umuti w’ibikoko nk’ibi :
1.Nta mpuhwe
2. Basubiza igihugu inyuma
3. Abakagombye guteza imbere barahshamuka
4… Kubavana mu bandi burundu nta mikino
Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi
Umuti w’ibikoko nk’ibi :
1.Nta mpuhwe
2. Basubiza igihugu inyuma
3. Abakagombye guteza imbere barahshamuka
4… Kubavana mu bandi burundu nta mikino