Nyampinga Muhoza Sharifa wari mu marushanwa ya Nyampinga 2016 yashimishijwe n’uko yagiye gutora mu buzima bwe akabanziriza kuri Perezida wa Repubulika asanga afite inshingano zo gufasha gusohoza ibyo yiyemeje.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yatoreye ku kigo cy’Amashuri cya Muhoza II, giherereye mu karere ka Musanze ari naho avuka.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ubwo yari asoje aya matora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, yavuze ko ibyamubayeho bidasanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Ni ibyishimo bihambaye, ni amahirwe akomeye nagize yo guhitamo umuyobozi uzavana igihugu aho cyari kigeze agakomeza kugiteza imbere hatubereye twebwe Abanyarwanda.”
Ku bijyanye n’umuyobozi yatoye ngo amahitamo ye yayashingiye ku migabo n’imigambi yumvanye abakandida batandukanye. Mu gihe cyo kwamamaza akaba yaragiye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Amaze kandi kumva imigabo n’imigambi y’abandi bakandida nibwo yahisemo uwo yatoye uyu munsi, yemeza ko yashingiye ku migabo n’imigambi ye yo guteza imbere igihugu.
Mu bindi yahereyeho ahitamo umuyobozi ngo yirebyeho nk’urubyiruko maze ahitamo urushyira imbere mu migabo n’imigambi ye.
Ati “ Nirebyeho, ku uzaha amahirwe urubyiruko rugatera imbere kuko nanjye ndurimo. Uha amahirwe urubyiruko rugatanga ibitekerezo byarwo kandi bigahabwa agaciro, kandi bigashyirwa mu bikorwa.”
Akomeza avuga ko ayo mahirwe urubyiruko rwagiye ruyahabwa ariko ngo akwiye gukomeza akazamurwa urubyiruko rugatera imbere kurushaho.

Umusanzu we nk’umuturage mwiza wuhabirije inshingano ze z’umwenegihugu mwiza, azihatira gushyira mu bikorwa gahunda umuyobozi utorwa azagena, anashishikariza urubyiruko rugenzi rwe gukurikiza izo gahunda nziza zigamije guteza imbere urubyiruko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Miss Sharifa yageze mu cyumba cy’itora saa tatu n’iminota 23 z’amanywa, ajyanye n’abavandimwe be, kuko ababyeyi be batoreye kuri site ya ESSA Ruhengeri, abana bagatorera kuri site ya Muhoza II.
Muri uyu muryango abana batandatu batoreye mu Rwanda, abandi babiri batoreye mu mahanga ku munsi w’ejo hashize, ubwo ababa mu mahanga bitabiraga iki gikorwa ubwo cyatangiraga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


