Iyi ni ibaruwa isaba Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ko dosiye yasubirwamo

Musanze: Ngirinshuti wagonzwe n’imodoka ya Polisi arasaba kurenganurwa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ngirinshuti Vincent utuye mu mudugudu wa Mugara, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, arasaba inzego zibishinzwe kumukurikiranira ikibazo cye akava mu karengane yahuye nako ubwo yagongwaga n’imodoka ya Polisi akabura ubutabera.

Ngirinshuti avuga ko yagonzwe n’iyi modoka yo mu bwoko bwa T/Hilux S/C-Pick-Up /ifite Pulaki (Plaque) RNP 129 E , N° za Châssis AHTKB8CB702856370, mu masaa kumi y’umugoroba wo ku wa 7 Werurwe 2022 ubwo yari ku igare, agiye ku kazi ku biro by’intara y’Amajyaruguru.

Vinyete (vignette) y’ubwishingizi igaragaza ko iyi modoka yari ifite ubwishingizi buzwi nka BK General Insurance bwo ku wa 01/07/2021 bwagombaga kurangira kuwa 30/06/2022.

Ngirinshuti avuga ko iyi modoka yari itwawe na CPL Niyibizi François yamuciye umugongo kugeza n’ubu ngo ntazi irengero rya dosiye ye ndetse na we akaba yaraheze mu buriri kubera ubumuga bwakomotse kuri iyi mpanuka.

Mu kiganiro yagiranye na BWIZA byumvikana ko yari afite agahinda kenshi, Ngirinshuti yavuze ko yababajwe nuko abakamurenganuye ari bo bakomeje kumurenganya kuko ngo atumva uburyo dosiye ye ituzura ngo ishyikirizwe inkiko kugira ngo ahabwe ubutabera.

Yagize ati: “Nababajwe nuko nagonzwe n’imodoka ya Polisi, ngatanga ikirego mu bugenzacyaha ndetse n’abatangabuhamya banjye bakabazwa ariko igihe cyagera cyo kujya kugura dosiye yanjye ngo ngane inkiko, ngasanga izo nyandikomvugo zose zitari muri dosiye ahubwo ngasangamo inyandiko yakozwe na Polisi ishushanya ahabereye impanuka (Croquis d’accident), inyandikomvugo imwe yasobanuraga uwari utwaye imodoka, inyemezabwishyu y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) naguriyeho dosiye ku bihumbi icyenda magana atandatu (9.600 FRW) n’indi nyemezabwishyu yo muri Banki y’Abaturage nishyuriyeho ibihumbi makumyabiri na kimwe (21.000 FRW) n’ibindi icyenda na magana atandatu (9.600 FRW) ngo yo kugura dosiye isomeka neza, yose hamwe agenda ari ibihumbi mirongo ine na magana abiri (40.200 Frw). Ibi nibyo bituma nibaza ukuntu Dosiye y’impanuka yatwara akayabo kangana kuriya.”

Ngirinshuti yakomeje yibaza uburyo inyandikomvugo z’abatangabuhamya barimo Habyarimana Jean, Ntakirutimana VĂ©daste, Nizeyimana Jacques, Safari Mustapha, Nsabimana Ferdinand n’abandi ndetse n’inyandikomvugo ye itanga ikirego, inyandiko ya muganga (Expertise mĂ©dico-lĂ©gale) byabura muri dosiye ye.

Yagize ati: “Sinumva ukuntu natanga ikirego mu nyandiko mvugo (Procès verbal du plaignant) ndetse n’abatangabuhamya bakabazwa kandi byandikwa noneho nyuma najya kugura dosiye yanjye, ngasanga ibyo byose ntabirimo. Nkibaza nti ni ubugenzacyaha bwabikuyemo cyangwa ni ubushinjacyaha? Ndifuza ko abafite ubushobozi bose kuri izo nzego bandenganura, ngahabwa ubutabera cyane ko natakaje akazi none na n’ubu ndi kuborera mu nzu kuko nta kirwaza kandi nta n’ubushobozi mfite bwo kwigurira imiti ijyanye n’uburwayi bwanjye.”

Umwe mu baturanyi be utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko bababajwe n’uburwayi bwa Ngirinshuti nk’umugabo wari utunze umuryango we none akaba yarabaye umuzigo ku bo yarashinzwe kurera.

Yagize ati: “Ngirinshuti Vincent aratubabaje cyane kuko ubuzima abayemo budasanzwe nk’umugabo wakoreraga urugo rwe, akajyana abana ku ishuri ndetse na we akibeshaho none akaba asigaye atacyijyana no ku bwiherero ahubwo byose akabikorera aho aryamye. Natwe nk’abaturanyi, yatubereye umuzigo kuko iyo ashatse kujya kwa muganga, ni twe tumuheka mu ngobyi ya kinyarwanda, tukamujyana kandi tukamugarura. Ni uwo gukorerwa ubuvugizi agahabwa ubutabera kuko yararenganijwe bitavugwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere RĂ©nĂ© , yabwiye BWIZA ko ikibazo cya Ngirinshuti yagishinze umuyobozi w’ishami rishinzwe impanuka ndetse n’umugenzacyaha w’amadosiye y’impanuka mu karere ka Musanze.

Yagize ati: “Uwo mugabo Ngirinshuti Vincent namuhuje n’umuyobozi w’ishami rishinzwe impanuka zo mu muhanda muri Polisi y’igihugu ndetse kandi muhuza n’umugenzacyaha ushinzwe gutunganya no gutegura amadosiye y’impanuka zo mu muhanda kugira ngo bakurikirane ako karengane ka Ngirinshuti Vincent.”

Umwunganizi mu by’amategeko wa Ngirinshuti, Me Diane Uwizeye yatangaje ko nawe yatunguwe ubwo yajyaga kugura dosiye y’umukiriya we, agasanga igizwe n’impapuro eshatu gusa kandi nazo zidasomeka, ari naho yahereye agira inama umukiriya we yo kwandikira umushinjacyaha ukuriye abandi ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ibaruwa yo ku wa 09/06/2022, asobanuza impamvu hari impapuro zibura muri dosiye ye, asaba ko yasubirwamo.

Yagize ati: “Ni njye wagiye kugura dosiye y’umukiriya wanjye Ngirinshuti Vincent, ariko nkiyihabwa, nakubiswe n’inkuba kuko nasanze ituzuye kuko yaburagamo byinshi ku buryo utavuga ngo ni dosiye yo gushyikiriza urukiko kuko nta nyandikomvugo y’urega, iy’uregwa, inyandikomvugo z’abahamya ndetse n’inyandiko ya muganga biyirimo. Ni na yo mpamvu nagiriye inama umukiriya wanjye ngo yandikire ubushinjacyaha ngo buyisubiremo, hongerwemo ibyo byose biburamo. Dutegereje igisubizo nubwo bakomeje kuturangarana dore ko bataradusubiza kandi tumaze amezi agera kuri atatu twanditse.”

Iyi ni ibaruwa isaba Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ko dosiye yasubirwamo
Iyi ni ibaruwa isaba Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ko dosiye yasubirwamo

Urupapuro rwa kabiri rw'iyi baruwa, ari na rwo rwa nyuma
Urupapuro rwa kabiri rw’iyi baruwa, ari na rwo rwa nyuma

BWIZA yashatse kuvugana n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, Barajiginywa Diogène, wandikiwe ibaruwa yo kuwa 09/06/2022 na Ngirinshuti, ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

Ubwo Bwiza yakoraga iyi nkuru, yabashije kumenya ko ku itariki ya 4 Nzeri 2022, hari itsinda ry’abapolisi baturutse i Kigali, bagiye mu karere ka Musanze gukora iperereza kuri iki kibazo ndetse no kongera kubaza abatangabuhamya barimo n’umwe mu bashinzwe umutekano (sĂ©curitĂ©) muri ISCO, Nsabimana Ferdinand.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira, umwanzuro w’iki kibazo nushyirwa ahagaragara nawo tuzawubamenyesha.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Musanze: Ngirinshuti wagonzwe n’imodoka ya Polisi arasaba kurenganurwa
    Ubu se koko ibi nabyo bizagomba gutegereza umukuru w’igihugu ngo akarengane nk’aka gacike!!!

  2. Musanze: Ngirinshuti wagonzwe n’imodoka ya Polisi arasaba kurenganurwa
    Ubu se koko ibi nabyo bizagomba gutegereza umukuru w’igihugu ngo akarengane nk’aka gacike!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *