Pasiteri mu itorero ADEPR utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, E. Habiyambere yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Lodge iherereye mu murenge wa Nyange ari kumwe n’umugore, C. Uwamariya.
Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko na Uwamariya w’imyaka 30 batawe muri yombi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023, hashingiwe ku makuru umugabo w’uyu mugore witwa Harindintwari Felicien yari amaze gutanga, ahuruza ko ari gucibwa inyuma n’uwo basezeranye byemewe n’amategeko.
Amakuru BWIZA yahawe n’abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage, avuga ko bakimara gufatwa, bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Alex Ndayisenga, yemeje ko aba bombi batawe muri yombi n’abapolisi baturutse kuri sitasiyo ya Kinigi nyuma y’amakuru yatanzwe na Harindintwari, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye gukora iperereza.


