Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze hari kuberamo urubanza rw’uburiganya hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage witwa Munyandekezi Marcel ruzasomwa kuya 14 Ukwakira 2022 saa cyenda.

Ni urubanza rukomoka ku nguzanyo yatanzwe na Banki ya Kigali (BK), ishami ryayo rya Byangabo, yahawe Munyandekezi Marcel ariko yishyingirwa na Koperative yitwa COJYAMUGA.

Munyandekezi yatangiye kwishyura banki ideni yari arimo ariko bigeze hagati aza kunanirwa kwishyura, ari bwo banki yatangiye kumwandikira amabaruwa y’integuza nk’uko bigaragara kuri imwe muri zo BWIZA ifitiye kopi yasinyweho n’umuhesha w’inkiko, Kagerura Justin.

Munyandekezi yaje kuregwa mu nteko y’abunzi b’akagari ka Mudakama, arezwe na Perezida wa Koperative ya COJYAMUGA, Muhire Théogène ngo yambuye banki, aho kuregwa na banki yari yaramuhaye ideni ndetse ari na yo yambuwe.

Ntibyatinze kuko inteko y’abunzi b’akagari ka Mudakama mu murenge wa Gataraga yasuzumye ikibazo, maze ifata umwanzuro ko Munyandekezi agomba kwishyura mu ntoki Perezida wa koperative amafaranga ibihumbi icumi (10.000 Frw) kubera ngo yamujyanye mu manza.

Agana BWIZA ngo imukorere ubuvugizi, Munyandekezi yavuze ko yahohotewe ndetse anayigaragariza ko yageze mu nkiko kandi ko yamaze kuburana mu rukiko rwisumbuye ndetse akaba ategereje kuzasomerwa ku wa 14 Ukwakira we 2022.

Yagize ati: “Ni byo natse inguzanyo muri Banki ya Kigali, ishami rya Byangabo ariko koperative yanjye iranyishingira. Natangiye kwishyura ariko ngeze hagati mpura n’ibizazane, ntangira kwishyura nabi ari bwo banki yatangiye kunyandikira basa nk’abanyihangiriza ariko ndongera negura agatwe banki ndayishyura, amafaranga yose ndayarangiza.

Ubu tuvugana nta deni mbereyemo banki nk’uko borudero (Bordereaux) mfite zibigaragaza. Gusa naje gutungurwa no kumva ko nyuma yo kwishyura banki, umuhesha w’inkiko Me Sirimu Diogène yateje cyamunara isambu yanjye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000 frw) ngo ndimo ideni rya banki!”

Munyandekezi yakomeje yibaza aho amafaranga yaturutse mu cyamunara yagiye kandi we nta deni abereyemo banki. Yagize ati: “Ni gute narangiza kwishyura banki ku wa 08/07/2022 noneho nyuma y’iminsi 15; ni ukuvuga ku wa 23/ 07/2022 isambu yanjye igatezwa cyamunara? Ayo mafaranga (2.000.000 frw) se yo yagiye hehe? Banki se yishyuwe kabiri? Mwankorera ubuvugizi nkarenganurwa kuko ndi mu karengane katavugwa.”

Ibi kandi birashimangirwa n’inyemezabwishyu 4 za BK BWIZA ifitiye kopi ndetse n’inyandiko yo ku wa 22 Kanama 2022 yakozwe n’umunyamabanga wa koperative KOJYAMUGA witwa Mukayuhi Hélène ivuga ko Munyandekezi yishyuye banki ndetse iyi nyandiko ikanashyirwaho umukono n’umucungamutungo wa koperative, Ndagijimana Olivier.

Mu gushaka kumenya icyo Me Sirumu Diogène abivugaho nk’umuhesha w’inkiko, umunyamakuru yamuhamagaye kuri telefoni igendanwa, arayitaba ariko abajijwe iby’iki kibazo yahise akupa.

Umucungamutungo wa BK, ishami rya Byangabo Gatete, yemeye ko Munyandekezi yahawe ideni koko kandi ko ku wa 08 Nyakanga 2022 ari bwo yarangije kuryishyura ryose, ko nta kibazo afitanye na banki.

Yavize ati: “Uwo Munyandekezi Marcel twamuhaye ideni koko ariko nta deni adufitiye kuko yarangije kutwishyura. Ntawe twareze, nta n’uwo turega kandi nta nubwo tuzamurega. Abavuga rero ko atubereyemo ideni kandi bari kutwishyuriza barabeshya.”

Munyaneza Valérien akuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda avugana na BWIZA, yavuze ko ibyo bidashoboka ko umuhesha w’inkiko yajya gukoresha cyamunara nyir’umutungo atabizi, ahubwo ko bashobora kuba baramumenyesheje ntabihe agaciro kandi ko ntawe uzura uwapfuye.

Yagize ati: “Ibyo ntabwo bibaho ko hakorwa cyamunara ngo umutungo w’umuntu ugurishwe nyirawo atabimenyeshejwe cyangwa se ngo cyamunara ikorwe kandi uwishyuzwa yaramaze kwishyura. Ahubwo wasanga yarabimenyeshejwe, ntagaragaze inyemezabwishyu ko yishyuye banki. Kubivuga nyuma rero cyamunara yararangiye ni nko kuzura uwapfuye. Abaturage bajye bavuga ibintu mbere aho kujijisha abantu nyuma. Bateje isambu ye cyamunara ari he? Nta matangazo yamanitswe ngo ayabone? Arabeshya!”

Ibigaragara

Ikigaragara ni uko abunzi bakiriye iki kibazo na bo batashishoje kuko uwareze ni Muhire Théogène , arega nk’umuntu ku giti cye kandi yarahagarariye Koperative kandi ifite ubuzima gatozi [ Ikirego cyakagombye kuba cyaratanzwe mu rukiko rw’ubucuruzi].

Icya kabiri ni uko mu mwanzuro w’abunzi, Munyandekezi yagombaga kwishyura ibihumbi icumi (10.000 Frw), hagatezwa cyamunara isambu kuri miliyoni 2 mu gihe icya gatatu ari uko hakozwe cyamunara nta kashe mpurutuza yatewe ku myanzuro y’abunzi.

BWIZA iracyabakurikiranira iyi nkuru kuko urubanza niruramuka rusomwe ku wa 14 Ukwakira 2022, yijeje abasomyi bayo ko izabibagezaho mu buryo burambuye.

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Uwo wishyuzwa arenganurwe kuko cyamunara yakozwe yari yarishyuye

  2. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Uwo wishyuzwa arenganurwe kuko cyamunara yakozwe yari yarishyuye

  3. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Ibi bintu bimaze kuba nkubucuruzi aho Abahesha binkiko bateza imitungo ya rubanda Leta irebe neza Abahesha binkiko.

    1. None ko yasanze bank ???? yarishuwe ayo mafaranga yishurije Bank ???? yayashizehe Me SIRIMU?

    2. None yishurije bank ???? atavuganye nayo ko itari yishyura.

    3. Habayemo ubujura.

    1. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
      Uyu mu Me n.igisambo natwe Musanze yarabidukoze ndashima Minijuste yantabaye yaragiye kurya n.ibyange gusa imisi y.umujura Ni 40 Silimu we amarira y abapfakazi n.imfubyi agukozeho niba nawe yaje kuburana nge yatsinze ataburanye nta numwanzuro ashize muri system ariko ndashima Imana kubw.uyu muntu mumurenganure Me silimu Ni igisambo cyitwaje amategeko kiyakoresha muburyo be.ubujura nange mumubwire aho bwiza ikorera mbahe amakueru ya Slimu murakoze

    4. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage

  5. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Ni aho uburiganya buri.none se uwo ukuriye abahesha b’inkiko arashingira kuki? Banki yishyuraga,iragaragaza ko ntaho yigeze imurega. Uwagiye guteza ibye,yashingiye kuki? Ese muhera he muteza ibya rubanda kandi mutabamenyesheje? Muba muteza ibyanyu? Murarengera

  6. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Ni aho uburiganya buri.none se uwo ukuriye abahesha b’inkiko arashingira kuki? Banki yishyuraga,iragaragaza ko ntaho yigeze imurega. Uwagiye guteza ibye,yashingiye kuki? Ese muhera he muteza ibya rubanda kandi mutabamenyesheje? Muba muteza ibyanyu? Murarengera

  7. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    oya ibi ntibibaho uwo muturage arenganurwe pe kdi harebwe neza ntaburiganya bwajemo

  8. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    oya ibi ntibibaho uwo muturage arenganurwe pe kdi harebwe neza ntaburiganya bwajemo

  9. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Uyubmu Me silimu Diogene numunyamanyanga cyane natwe musanze yakoze imoapuro mpimbano atufurishiriza isambu twahawe b.ababye weho muhanganye turagusengera humura uzamutsinda Imana ikurengere muvandimwe twe twakuyeho

  10. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Uyubmu Me silimu Diogene numunyamanyanga cyane natwe musanze yakoze imoapuro mpimbano atufurishiriza isambu twahawe b.ababye weho muhanganye turagusengera humura uzamutsinda Imana ikurengere muvandimwe twe twakuyeho

  11. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Mumbabarire mumpe number zanyu nange mbereke ukuntu Me silimu Diogeni Ari igisambo kabuhariwe afatanya n.abaunzi bagakora amanyanga nge murukiko yatsinze aritabye adatanze numwanzuro w.urubanza harakabaho Minijuste yantabaye nange ibyange yari agiye kubirya mutabare bwangu uwo

  12. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Mumbabarire mumpe number zanyu nange mbereke ukuntu Me silimu Diogeni Ari igisambo kabuhariwe afatanya n.abaunzi bagakora amanyanga nge murukiko yatsinze aritabye adatanze numwanzuro w.urubanza harakabaho Minijuste yantabaye nange ibyange yari agiye kubirya mutabare bwangu uwo

  13. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Mumbabarire mumpe number zanyu nange mbereke ukuntu Me silimu Diogeni Ari igisambo kabuhariwe afatanya n.abaunzi bagakora amanyanga nge murukiko yatsinze aritabye adatanze numwanzuro w.urubanza harakabaho Minijuste yantabaye nange ibyange yari agiye kubirya mutabare bwangu uwo

  14. Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu Diogène n’umuturage
    Mumbabarire mumpe number zanyu nange mbereke ukuntu Me silimu Diogeni Ari igisambo kabuhariwe afatanya n.abaunzi bagakora amanyanga nge murukiko yatsinze aritabye adatanze numwanzuro w.urubanza harakabaho Minijuste yantabaye nange ibyange yari agiye kubirya mutabare bwangu uwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *