Nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Karere ka Musanze hagaragagaye umurwayi umwe w’icyorezo cya Covid-19, ubuyobozi bwako bwabaye buhagaritse kwakira abaturage guhera kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020.
Itangazo No. 0796/07.04.03 ryashyizweho umukono na Meya w’aka Karere, Nuwumuremyi Jeannine rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Rigira riti: “Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramenyesha abaturage bose ko bubaye buhagaritse kubakira no kwakira inyandiko zishyikirizwa akarere.”
Abaturage bafite ikibazo basabwe guhamagara telefone itishyurwa ya 4042 cyangwa bukandikira akarere binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa E-mail.
Iri tangazo riri ku rubaho rwomekwaho amatangazo ku biro by’akarere
Uyu murwayi yabonetse muri 58 babonetse mu mu gihugu hose kuri uyu wa 27 Nyakanga. Bazamuye umubare w’abamaze kwandura, ugera ku 1879, abakirwaye bagera kuri 899.
Gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 mu buryo bujya gusa n’ubu muri aka Karere, byaherukaga tariki ya 14 Kamena 2020, ubwo hoteli eshatu ziherereye mu mujyi waho zashyirwaga mu kato bitewe n’abantu batanu bazinyuzemo, nyuma bakaza kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.
Izi hoteli zongeye gufungurwa tariki ya 17 Kamena nyuma yo gupimwa kw’abakozi bose bari bazirimo, bikagaragara ko nta n’umwe wanduye.
Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yasabye abaturage kudakuka umutima, ahubwo ngo barusheho gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

16 Responses
Ibiro by’Akarere ka Musanze bifunze imiryango kubera Covid-19
Nyibozi zuturere zizakomeza gusingiza covid kuko wamugani itumye barangiza neza ubu bari gukuramo ayabo ntanduru ntamweyo ahubwo wamugani ikomeze namatora yokuba babongeze bikuriremo indi modoka yibuntu

Birakwiye rwose ko akarere gafata ibyemezo byiza nkibi abaturage bacu babyumve kandi babikurikize byose biri muhungu zacu.
Umuyobozi nicyo bubereyeho nijisho ryumuturage.
Mwakoze njye ndabashimiye nyakubahwa vice mayor Mpuhwe nkizina ryawe.

Birakwiye rwose ko akarere gafata ibyemezo byiza nkibi abaturage bacu babyumve kandi babikurikize byose biri munyungu zacu.

Musanze: Ubuyobozi bw’Akarere bwabaye buhagaritse kwakira abaturage kubera Covid-19
Igitekerezo cyanjye, nabonye ukuntu urubyiruko rwabakorera bushake arirwo youth volunteers mukarere ka muhanga cyane cyane muri gare ya muhanga. Kuko ngunda gukoresha umuhanda Kigali muhanga, usanga abobakorera bushake barimo gushishikariza abantu gukumira icyorezo cya covid 19 gusa ngo nta gahimbaza mushyi babona Kandi mutundi turere bakabona, aho bavugako nkabakorera Kigali bandikirwa 3000 kumunsi, ari I muhanga ho ngo ntibazi icyo bazira. Mwagerageza mukabavuganira rwose. Kuko nanjye byarambabaje. Murakoze.

Nibyiza rwose ibi Ni urugero rwiza. Gusa uturere twose turebere kumujyi wa Kigali.
Aho mukurwanya covid 19 youths volonteers zikataje muri ubwo bukangura mbaga ariko ngobakaba bagenerwa agahimbaza mushyi.
I muhanga ho ngo si uko bimeze kuko barategereje barahebye. Mubavuganire rwose.