Mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze hari umuryango utishoboye ugizwe n’abantu batandatu barimo abana kuva ku mukuru w’imyaka 17 n’umwuzukuru w’imyaka 2 y’amavuko.
Ni uw’umugabo witwa Hagenimana Faustin w’imyaka 40 ufite umugore witwa Mukeshimana Jacqueline ufite imyaka 42 n’abana bane barimo umwe wabyariye mu rugo, nyuma akajya gushaka umugabo agasiga wa mwana [umwuzukuru] kwa nyina na Se.
Abo bana uko ari batatu, umwuzukuru, Hagenimana n’umugore bararana mu nzu itagira epfo na ruguru kuko iva mu gihe cy’imvura, umuyaga winjira mu nzu uko wishakiye, kutagira icyo gushyira ku mashyiga n’ibindi bidahesha agaciro ikiremwamuntu.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yasuraga uyu muryango, yasanze nta cyo ubuyobozi butakoze ngo uyu muryango uzahurwe mu isayo y’ubukene ariko byose biba nko gutokora ifuku kuko ibyo wakorewe byose, ntacyo byawuhinduyeho ahubwo usigaye ari umuzigo ku buyobozi, ibyo bamwe bita umusaraba karundura.
Amambere, ngo uyu muryango wahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 frw) y’ubudehe ngo bagire icyo bayaguramo cyabafasha kwizamura ariko ngo birangira ntacyo bayabyaje nk’inyungu, nyuma yaho bahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka’ ngo birangira bayigurishije ariko babanje kuziturira abandi. Gusa, barayigurishije, bagura indi, irarwara na yo ngo barayigurisha ariko bagura indi nyana ari nayo bafite ubu ariko badacunze neza ikaba ishobora kubapfana kubera inzara.
Hagenimana Faustin avugana na BWIZA yavuze ko ntacyo Leta itabakoreye, gusa ngo nuko ibyo bakorerwa byose biza bisanga ibindi bibazo, bityo kwikura mu bukene bigakomeza kugorana.
Yagize ati: “Bigitangira, mu mafaranga y’ubudehe bampaye ibihumbi ijana (100.000 frw) nyaguramo amabati y’amakura (yavuye ku zindi nzu), nguramo n’ibiti nubaka aka karuri tubamo, umugore wanjye yashyizwe muri VUP, nyuma yaho bampa inka ya ‘Gira Inka’ ndetse irabyara, nditura ariko irwaye ndayigurisha, na none iyo nguze iravunika nayo ndayigurisha ngura iyi mubona hano igiye kuzangwa mu maboko kubera kuyiburira ubwatsi. Turifuza ko twahabwa ubundi bufasha, tukabona aho kuba kuko kuryama muri iyi nzu biduteye impungenge kuko rimwe ishobora kuzatugwira nubwo imbeho n’imvura bitatworoheye.”
Umugore we Mukeshimana Jacqueline yavuze ko Leta igerageza kubafasha ariko kubera ubusinzi bw’umugabo, ntibagire icyo bageraho cyane ko nta handi bakura ibyo kugaburira abana uretse guca inshuro (guhingira abandi) no gushakisha mu bundi buryo.
Agira ati: “Nashyizwe muri VUP ariko ayo mpembwe nkayahahiramo abana mu gihe umugabo wanjye ayo aba yakoreye adoda inkweto ayinywera inzoga, bityo ubukene bugakomeza kutwugariza kandi Leta iba yadufashije. Gusa sinkeneye inka kuko kuyorora ntafite ubwatsi birangora.”
Yakomeje agira ati: “Numva njyewe aho kumpa inka ikambera umusaraba, nakubakirwa aho gukinga umusaya n’abana banjye, ubundi nkajya nshakishiriza mu bandi bakanyakanye, nca inshuro abana bakabona ibyo barya ariko mfite aho ntaha kuko kumpa inka, nta bwatsi mfite, nta kiraro, nanjye ubwanjye n’umuryango wanjye ntaho kurara dufute, ntacyo byaba bimaze. Nakorora inka nte ntagira n’aho ndara koko? Nibabanze bampe aho kuba iby’inka bizaze nyuma kuko icyihutirwa si inka ahibwo ni ubuzima. Ese waba uri uwo korora, wakorora utariho? Horora ufite aho yororera. Mbere na mbere , dukeneye aho kuba ntidukeneye korora. Leta nidufashe idukure muri iyi ngirwa nzu noneho korora bizaze nyuma.”
Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA, bavuze ko hari abagiye bamwitambika bashinja uyu mugabo kutita ku muryango we ndetse no ku nka yahawe muri gahunda ya ‘Girinka’. Aho umwe muri bo, utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye ko ntako ubuyobozi butagize ngo buzahure uyu mugabo mu bukene ariko agakomeza kwisubiza inyuma kuko ngo akimara guhabwa amafaranga ibihumbi 100, yirirwaga yinywera inzoga ndetse n’inka ahawe arayigurisha kandi yarakamwaga neza.
Agira ati: “Uyu mugabo yarafashijwe ariko kumufasha ngo yifashe byaramunaniye kuko yigeze guhabwa inka yakamwaga buri munsi litiro 5 ariko amaze kuziturira abandi, arayigurisha, agura indi, na yo imaze kwigira hejuru arayigurisha, agura iyi mubona igiye gupfa. Ntashoboye korora ahubwo, nibubakirwe, bave muri iyi ngirwa nzu itazanabagwira, ikabica.”
Ni mu gihe umuturanyi we Rusangiza Kamatari, yavuze ko uyu muryango ubayeho mu buryo bubabaje cyane ko ari n’abo gutabarwa, bakubakirwa naho ibyo kubaha inka ngo borore, ntacyo byazabagezaho kuko na bo ubwabo kwigaburira batabishoboye nkanswe kugaburira igisimba.
Yagize ati: “Hagenimana n’umuryango we bagera ku bantu 6 n’uwa karindwi wagiye gushaka umugabo. Ingirwa nzu bararamo ni iyi mubona kandi ayiraranamo n’abana b’abakobwa b’inkumi hakiyongeraho imbeho irara ibakubita, kunyagirwa igihe cy’imvura kubera ko itura none ngo babahaye n’inka. Iyo nka se izarya iki? Dore nk’ubu yiriwe yabira bagiye guca inshuro, uwakorora we, yakorora gutyo? Niyubakirwe cyangwa ubuyobozi bumuhe ibikoresho, nk’abaturage natwe tumuhe umuganda w’amaboko ariko abeho neza nk’abandi.”
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bugiye gukorera uyu muryango ngo ukurwe muri iyi nzu, BWIZA yavuganye n’umuyobozi wako, Ramuli Janvier, maze asubiza avuga ko mu murenge wa Musanze habaruwemo inzu 135 zimeze nabi kandi ko ku bufatanye na NPD ndetse n’abaturage mu nzira y’umuganda, bagiye kuzazisana ariko izangiritse cyane zigasenywa, zikubakwa bundi bushya.
Yahize ati: “Mu by’ukuri, nta nubwo twarebera mu kibazo cy’uriya wenyine kuko umurenge wa Musanze muri rusange, twabaruyemo amazu 135 ameze nabi. Ayo mazu yose, dufite gahunda ko icyo gice cy’amakoro, tugomba kuhageza igitaka ku bufatanye na NPD (Sosiyete y’ubwubatsi) ikora imihanda ndetse aho mu Cyabagarura, twatangiye kukigezayo cyane cyane tukijyaniye abadafite ubwiherero.
Mu bufatanye n’abaturage mu buryo bw’umuganda rero, tuzagerageza kuzisana ariko izo tuzasanga zigomba gusenywa burundu, tukazubaka bundi bushya, ni ko tuzabikora. Iyo nayo rero izajya muri izo zigomba kuzamurwa duhereye hasi.”
Uyu muyobozi yakomeje agira n’icyo avuga ku nka ifitwe n’uyu muryango ko bashobora no kuyamburwa, igahabwa undi aho kugira ngo ipfe mu manzaganya.
Yagize ati: “Hari abagifite ikibazo cy’imyumvire aho umuturage abwira umuyobozi ngo ‘Inka yanyu’ kubera kutumva ko ari gahunda ya Leta yo kubafasha kwikura mu bukene ariko kandi birasaba kumuba hafi, ni yo mpamvu turasaba ushinzwe iterambere mu kagari (SEDO) na Veterineri w’umurenge gukurikirana uburyo iyo nka ifashwemo, nibabona nta bushobozi ndetse bitewe n’ibyo agaragaza, abanze yigishwe ndetse anaganirizwe kugira ngo hazamurwe imyumvire ye mu rwego rwo kugira ngo inka ye ifatwe neza inamugirire akamaro kuko aricyo kigamijwe.”
Meya Ramuli yakomeje ati: “Ariko dusanze ntacyo ari kubyumvamo, ntabwo twarebera ngo inka ibe yapfa ubusa ahubwo byaba ngombwa ko yayamburwa igahabwa undi uyishoboye ariko twabanje kumuherekeza mu bitekerezo no kumwigisha.”
Amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko nyuma yo kuziturira abandi, Hagenimana yagurishije iyo nka ya Girinka ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu (260.000 frw), akagura indi y’ibihumbi magana abiri (200.000 frw) nyuma na yo akaza kuyigurisha yavunitse, agura iyo afite ubu.


SETORA Janvier



2 Responses
Musanze: Umuryango utishoboye uvuga ko inka wahawe muri Girinka iwubereye umusaraba
Ndumva ariko iyi nka uyu muryango udakwiye kuyamburwa, kuko bavuze ko bamaze kwitura, numva niba kuyorora bibananiye, kandi bakaba bagowe n’imibereho, bayigurisha bagakuramo abafasha gusunika iminsi, noneho Leta ikabubakira bagakomeza kwirwanaho bafite aho kuba.
Musanze: Umuryango utishoboye uvuga ko inka wahawe muri Girinka iwubereye umusaraba
Ndumva ariko iyi nka uyu muryango udakwiye kuyamburwa, kuko bavuze ko bamaze kwitura, numva niba kuyorora bibananiye, kandi bakaba bagowe n’imibereho, bayigurisha bagakuramo abafasha gusunika iminsi, noneho Leta ikabubakira bagakomeza kwirwanaho bafite aho kuba.