Umusaza witwa Ntuyahazi w’imyaka 69, wo mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfiriye mu mugozi.
Abaturanyi be bavuga ko yari aherutse kugerageza kwiyahura yijugunye mu mugezi wa Mukungwa, ariko icyo gihe umugambi we uburizwamo.
Uwo musaza bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye kandi yari amaze igihe avuga ko aziyahura, nk’uko abaturage bavuga nubwo nta mpamvu yihariye bagaragaza yamuteye ibyo bitekerezo.
Kuri iyi nshuro nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga, yabigezeho koko, nubwo iperereza rigikomeje.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwaza bwemeje ko bwamenye aya makuru, kandi ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urwo rupfu.


