Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cy’imyaka 7 uwari umuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya CYAPA riherereye mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Rwerere, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Icyaha uyu mugabo yahamijwe yagikoze ku italiki 22 Ukwakira 2020 saa mbiri z’ijoro(20h00) agikorera mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Uyu yavuzweho kuba yari ari kumwe n’abandi bari bugamye imvura muri boutique barikumva indirimbo z’Inkotanyi n’ijambo rya Perezida wa Repubulika ubwo yarahizaga Abasenateri; uyu mugabo yarababwiye ngo ibyo bidafite agaciro bari kumva ni ibiki?
Bamusubije ko ari ibyo bo bashaka kumva ko na we yakumva ibyo akeneye, maze abwira umwe muri bo ngo arabona ari Umututsi kuko afite amazuru maremare akaba asa n’inkotanyi ngo nagende abwire inkotanyi bene wabo ngo kuva kera bahize ko bazatsemba Abahutu muri Ruhengeri na Gisenyi bakahahinga itabi none bashizwe babigezeho ngo bagiye kubakura mu mirima yabo inkotanyi zihahinge urumogi, ngo ariko agende abwire izo nkotanyi ko nibibeshya bakabikora we na bene wabo bari inyuma y’ibirunga bazatwika urwo rumogi.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi bikorwa uyu mugabo yakoze bigize icyaha cy’Ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urwo rubanza ruhanisha uwo muyobozi w’ishuli igifungo cy’imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu (500 000frw).


