Museveni agiye gutumira Macron ngo baganire ku bibazo byo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Museveni wa Uganda arateganya gutumira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bakaganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku bindi bibazo byugarije Afurika .

Museveni yavuze ko azasaba Macron gusura Uganda mu mwaka utaha ubwo igihugu kizaba kizihiza Umunsi wo kwibohora, wizihizwa ku itariki ya 26 Mutarama buri mwaka.

Ati “ Ngiye kwandikira nyakubahwa Macron mutumire hano tuganire ku bibazo bya Afurika n’Isi, harimo n’u Burayi.” Yongeyeho ko u Burayi ntacyo bwahomba bukoranye neza na Afurika.

Perezida Museveni yahishuye ibi kuwa Mbere ubwo yabonanaga na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda ucyuye igihe, Jules-Armand Aniambossou, ubwo yari yagiye kumusezeraho mu ngoro ye i Entebbe.

Ambasaderi Aniambossou wari umaze imyaka 3 muri Uganda, yimuriwemu gihugu cya Ghana, aho azamara indi myaka itatu ahagarariye igihugu cye.

Uyu mudipolomate w’u Bufaransa kandi yanasobanuriye Museveni icyo igihugu cye kirimo gukora mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko ibi ari byo byari imbere ku murongo w’ibyigwa mu nama yahuje Perezida Macron na bagenzi be, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo i New York aho bari bitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi w’u Bufaransa ariko avuga ko ibibazo byo muri Congo bitabonerwa igisubizo kirambye Uganda itabigizemo uruhare nk’igihugu gifite ubunararibonye mu gukemura amakimbirane mu karere.

Ati “ Turabizi ko tudashobora kubona igisubizo kirambye hatarimo Uganda. Dukeneye n’inama yawe ku Masezerano ya Nairobi.”

Perezida Museveni akaba yaravuze ko bizaba ngombwa ko aganira na Perezida Macron usa nk’aho ashishikajwe n’inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ati “ Nifuzaga mu by’ukuri kwicarana na Bwana Macron tukaganira byubaka. U Burayi ntacyo bwahomba bukoranye neza na Afurika,”

Perezida Macron aheruka muri Afurika muri Gicurasi 2021, aho yanasuye u Rwanda nka Perezida w’u Bufaransa wa kabiri wari uhakandagiye nyuma y’imyaka 10 yari ishize Nicholas Sarkozy ahavuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *