Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yongeye kwibasira ibihugu by’ibihangange cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) avuga ko nta mpamvu byari bifite yo gutera Libya na Irak ashimangira ko ingaruka z’ibi ari ubwiyongere bw’ikibazo cy’abimukira cyugarije u Burayi.
[ad id=”44145″]
Perezida Museveni yavuze ko bitari bikwiriye kandi ari amakosa kuba barakuyeho umuyobozi wa Irak, saddam Hussein na mugenzi we wa Libya, Muammar Kadhafi. Yongeyeho ko intambara imwe rukumbi Amerika yateje ifite impamvu ari iyakurikiye ibitero byo kuwa 11 Nzeri 2001, ubwo iki gihugu n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba byateraga Afghanistan na Irak. Naho ngo intambara zakuyeho Saddam na Kadhafi zari ubushotoranyi kandi ntabwo zari zikwiye.
Museveni yasobanuye ukuntu intwaro za kirimbuzi zavugwaga muri Irak ntazari zihari nubwo ari zo zari urwitwazo Irak iterwa. Naho ku kijyanye na kadhafi, yavuze ko nubwo atari malayika ibihugu bya Afurika byamutereranye bikiyicarira bikareka iki gihugu kigaterwa.
Yakomeje avuga ko abayobozi bariho muri Afurika ubu nabo bagize uruhare muri iki kibazo. “ Ntitwakabaye twaremereye ibihangange byo hanze gutera igice icyo ari cyo cyose cy’ubutaka bwa Afurika nta burenganzira bwacu. Narwanye na Kadhafi inshuro 2: mu 1972 no mu 1979 .”
[ad id=”44145″]
Yakomeje avuga ko Atari akeneye kwigishwa ibyiza n’ibibi bya Kadhafi, ariko ngo kureka ibihugu byahoze bikoloniza bigatera muri Afurika nta burenganzira bahawe byari ubugambanyi.
Museveni yavuze ko ubwe yababajwe no kubona Libya iterwa mu gihe Afurika yari yicaye ntacyo ikora. Yakomeje agira ati: “ Nanjye ubwanjye sinizeraga ko abayobozi bo mu burengerazuba ari abantu batita ku bintu ku buryo bakoze ibyo bakoze muri Libya .” Yaboneyeho gusaba abayobozi ba Afurika kutazemera ko ibyabaye muri Libya byasubira ubutaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


