Museveni ni we soko ya ruswa yashinze imizi- Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko Perezida Museveni Kaguta ari we mvo n’imvano ya ruswa yashinze imizi  mu gihugu cya Uganda.

Ibi yabitangaje mu itangazo  yashyize ahagaragara mbere y’uko Museveni ageza ijambo ku banyayuganda ku buryo bushya bwo guhangana na ruswa bugiye kujyaho mu gihugu cya Uganda.

 Kyagulanyi avuga ko Museveni ari we soko yo  kurya ruswa kandi akaba ari na we watumye yamamara mu gihugu cya Uganda.

 Ati “ Ni gute umugabo wahimbye akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kurya  ruswa yavuga ku bijyanye no kuyirwanya?”

Kyagulanyi yakomeje yibaza impamvu Perezida Museveni yifata agatanga mu ntoki amafaranga yagenewe gushyira mu bikorwa imishinga ya leta.

Ati  “ Ni gute umugabo ugenda aha abaturage ruswa yarwanya ruswa?”

Uyu mudepite yavuze ko kurya ruswa byatumye igihugu kijya mu kaga by’umwihariko ibijyanye no gutanga serivisi.

Ati “ Iyi mikorere irimo ruswa yatumye tugira ibitaro bitagira imiti, amashuri yarashaje, ibura ry’akazi riri ku rwego rwo hejuru. Nta bwikorezi rusange tugira,igihugu kirababaye kirava amaraso.”

Bobi Winekandi avuga ko Perezida Museveni yahaye imyanya abayobozi bazwiho kurya ruswa mu rwego rwo kubakingira ikibaba.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Amagambo ya Bobi aje nyuma y’aho Perezida Museveni atangarije ko agiye gushyiraho uburyo bushya buhamye bwo guhangana na ruswa yamunze igihugu cye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *