Museveni uvuye i Kigali arayobora inama y’abasirikare bakuru nyuma y’aho UPDF isabwe kuryamira amajanja

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingaboza Uganda, Yoweri Museveni, mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2022 arayobora inama y’abasirikare bakuru.

Ni nyuma y’iminsi itatu Umugaba Mukuru wungirije, Lt Gen. Peter Elwelu, ahaye abasirikare bose impuruza yo ‘ku rwego rwa mbere’ kugira ngo baryamire amajanja.

Iyi mpuruza yatanzwe ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena mu gihe Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi yari muri Kenya, Perezida Museveni na we ari mu Rwanda, aho yari yitabiriye inama ya Commonwealth.

Museveni yasubiye muri Uganda kuri uyu wa 25 Kamena, ubwo iyi nama yari imaze hafi icyumweru ibera i Kigali yari irangiye, anyuze ku mupaka wa Gatuna ibihugu byombi bihuriyeho.

Nyuma yo kugera i Kampala, biteganyijwe ko aza kuyobora iyi nama. Gusa ntiharamenyekana niba hari aho ihuriye n’impuruza yatanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *