Museveni abona Kabila afite uruhare rukomeye mu kuba ADF icyinyagambura

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yagaragaje ko kuba umutwe w’iterabwoba wa ADF ucyinyagambura byaratewe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demukarasi ya Congo bwawakiriye, bukawugusha neza.

Museveni kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023 yatangaje ko kubera igisirikare n’urwego rw’ubutasi bikomeye, abarwanyi ba ADF birukanwe ku butaka bwa Uganda ubwo batsindirwaga mu kibaya cya Semuliki mu mwaka w’2007, bahungira muri RDC, barisuganya.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko n’ubwo ubwiyongere bw’abarwanyi ba ADF kuva mu 2007 budakabije “ubutegetsi bwa Nyakubahwa Kabila, bubifashijwemo n’abo mu karere n’abandi banyamahanga, bwabahaye ikibanza muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.”

Yakomeje asobanura aho ubu bufasha bwashingiye ati: “Bacukuye zahabu, bagurisha Timber, basarura Cocoa y’abaturage, bakusanya imisoro, bambura abaturage amafaranga. Bateraga imbere n’ayo mafaranga. Banazamuye imikoranire n’ibindi byihebe nka Al Qaeda.”

Museveni yatangaje ko n’ubwo ubutegetsi bwa Kabila bwafashije ADF, uyu mutwe udafite ubushobozi bwo gutera Uganda, keretse kohereza abarwanyi bawo bake. Ati: “N’ubwo bateye imbere, guverinoma ya Kabila ikabaha ubutaka bw’ubumuntu, ntabwo bakwinjira muri Uganda ari Sikisiyo, Pulatuni, Kampani, n’ibindi. Icyo bakora ni ukwinjiza bake mu buryo bugoranye cyane.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ibiteroshuma bya ADF bitatuma Uganda ifunga imipaka yayo na RDC, kuko abaturage bo ku mpande zombi babihomberamo. Ati: “Twafunga umupaka nk’uko Abisirayeli bubatse urukuta rubatandukanya na Palestine? Ni nde wahomba cyane, twirengagije ikiguzi cy’urukuta? Uganda yinjiza amadolari ya US 606.32 ku mwaka mu bicuruzwa ijyana muri Congo. Ibi byose twabihomba. Ikindi, twababaza abantu bacu n’Abanyekongo baba ku mipaka.”

Mu gihe anenga ubutegetsi bwa Kabila, Museveni yashimiye Félix Tshisekedi uyobora RDC kuva mu mwaka w’2019 kuko we yemeye gukorana na Uganda, impande zombi zikifatanyiriza hamwe kurwanya ADF kuva mu Gushyingo 2021.

Yagize ati: “Ku bw’amahirwe, ubwo Nyakubahwa Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, yemeye ubufanye cyane. Yatwemereye, kuva tariki ya 31 Ugushyingo 2021 guhuura [nk’amasaka] ADF. Byatanze umusaruro mwiza kuko ADF yari yabaga mu nkambi nini bya gisazi, yizera ko ntacyo yaba, ko nta ngabo zabageraho.”

Museveni yakomeje avuga ko ubwo ADF yari imaze gushegeshwa bikomeye, abarwanyi bayo bigabyemo amatsinda mato mato, yigira inama yo kujya yohereza bake muri Uganda ngo bagabeyo ibitero, ariko n’ababigerageje ngo bagiye bicwa, hacika ngerere.

Perezida wa Uganda yatangaje ko ubwo ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’iki gihugu na RDC byiswe ‘Operation Shujaa’ byatangiraga mu Gushyingo 2021, ADF yari ifite abarwanyi 2000 ku buryo yari itangiye kuba ikibazo gikomeye ku gisirikare cy’igihugu. Kuri ubu, ngo nta bushobozi igifite bwo kugaba ibitero ku gisirikare, keretse ku basivili gusa, kandi na byo ahamya ko ari ubugwari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *