Museveni yagarutse ku isabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi yavugishije abamurwanya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yongeye kugira icyo avuga ku isabukuru yavugishije abatari bacye y’imyaka 48 y’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yizihijwe ku itariki ya 24 Mata 2022 .

Perezida Museveni yavuze ko urubyiruko rushyigikiye Muhoozi rwashakaga guca intege impirimbanyi zitavuga rumwe n’ubutegetsi zashakaga kubyaza umusaruro intege nke za NRM ku nyungu za politiki mu matora rusange yo mu 2021.

“Ndabashimira kubera ko mwizhije isabukuru y’imyaka 48 ya Lt. Gen. Muhoozi,” uyu ni Perezida Museveni abwira abaturage ba Bunyoro kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Yakomeje agira ati “ Mwamweretse urukundo. Hari ikintu cya resistance mu kwizihiza isabukuru. Narabibonye. Nabonye ko urubyiruko rwa NRM rutari rwishimiye ubwishongozi bw’amatsinda amwe. Rwashakaga kwerekana ko rushobora kwirwanaho”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Museveni yakomeje avuga ko muri Kampala hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bungukiye mu ntege nke za NRM. Ati “ Bakubise abantu bambaye imipira ya NRM. NRM ntijya isubiza. Ubwo ni ubunebwe. Itsinda rya MK (Muhoozi Kainerugaba) ryaravuze riti ibi ntitwabyemera,”

Perezida Museveni wari uherekejwe n’umufasha we akaba na minisitiri w’uburezi, Janet Museveni, yagezaga ijambo ku bayobozi, abihaye Imana n’abaturage ba Bunyoro nyuma yo kugenzura imishinga itandukanye y’umuteguzi w’ibirori, Balaam Barugahara irimo Radio 7, no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Hotel y’inyenyeri 5 muri Masindi.

Iyi sabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi yatanzweho ibitekerezo bitandukanye mu banyapolitiki bo muri Uganda, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayifashe nk’uburyo bwa Muhoozi bwo gutangira kwiyamamariza kuzasimbura se ku butegetsi.

Urubyiruko rukunda Muhoozi ariko rwo rwavuze ko ari uburenganzira bwarwo kwizihiza isabukuru y’intwari yarwo.

Iyi ni inshuro ya kabiri Museveni avuga kuri iyi sabukuru mu ruhame. Yari yarigeze gushimira urubyiruko rwahisemo gutegura ibirori bitandukanye byo kwizihiza isabukuru y’umuhungu we ubwo yari mu ngoro ye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *