1779538596901

Museveni yahawe amajwi ya Minisitiri w’Intebe wungirije asaba abapfumu kumumwicira

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yongeye kuvugwaho nyuma y’uko hasakaye ry’amajwi bivugwa ko ari aye avugana n’abapfumu.

ChimpReports yatangaje ko aya majwi yaganiriweho mu nama iheruka kubera muri Perezidansi ya Uganda, i Entebbe.

Amakuru yatanzwe n’abantu bavuga ko bazi ibyabereye muri iyo nama, avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje impungenge kuri ayo majwi, mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru bo mu ishyaka NRM abereye umuyobozi.

Muri ayo majwi, humvikanamo abantu basobanurwa nk’abapfumu bavuga ku banyapolitiki bahanganye ndetse no ku bikorwa byo kubarinda mu buryo bw’amayobera.

Mu gice kimwe cy’ayo majwi kiri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, humvikanamo amajwi bivugwa ko ari ay’abapfumu bavuga “gukamura amaraso” y’abanzi ba Kadaga.

Ijwi abasesenguzi bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari irya Kadaga risubiza riti: “Ibyo nanjye ni na byo banyifuriza.”

Museveni bivugwa ko yahawe ayo majwi n’abantu bamubwiye ko Kadaga usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije muri iki gihe, yaba yarasabye abo bapfumu kumwica we ubwe, umugore we Janet Museveni ndetse na murumuna we, Gen Salim Saleh.

Icyakora, ukuri kw’ayo majwi ntikuragenzurwa n’inzego zigenga, kandi nta bushakashatsi bwa gihanga cyangwa raporo ya Leta birasohoka byemeza ibyavuzwe muri ayo majwi.

Icyakora abantu bavuga ko bazi ibyabereye muri Perezidansi, bavuga ko Kadaga yabajijwe kuri ayo majwi muri iyo nama.

Bivugwa ko Kadaga yaba yemeye ko yigeze gusura umupfumu, n’ubwo nta nyandiko cyangwa itangazo ryemewe ryasohotse rivuga ibyaganiriweho muri iyo nama.

Kadaga yavuzweho kujya mu bapfumu, mu gihe ibikorwa bya politiki bikomeje gufata indi ntera mu ishyaka NRM nyuma y’impinduka ziherutse mu buyobozi ndetse no mu myiteguro y’Inteko Ishinga Amategeko ya 12.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ikwirakwira ry’ayo majwi ryongeye guteka impaka n’ukutumvikana mu buyobozi bwa NRM, aho abayobozi bakuru bari kuganira ku mpinduka z’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ndetse no ku ivugururwa ry’ishyaka muri rusange.

Nk’uko ayo majwi abivuga, abo bapfumu babwiye Kadaga ko mbere hari abantu bari barabashatse ngo “bakure amaraso mu mubiri we” kugira ngo abeho nabi kandi mu mibabaro.

Banamubwiye ko Museveni yifuza ko yazamusimbura ku mwanya wa Perezida wa Uganda, ariko ko hari abanzi benshi bamubangamiye muri uwo mugambi.

Nyuma yaho, abo bapfumu basabye Kadaga amafaranga, ariko ababwira ko nta yo afite, ati: “Reka turebe uko icyumweru gitaha kizagenda.”

Rebecca Kadaga ni umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri Uganda, dore ko yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko imyaka icumi mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Mbere ndetse na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *