Museveni yasabye ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo cyitabwaho

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo by’umwihariko izimaze igihe kinini zarahungiye mu bihugu bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Mu ijambo yavuze mbere y’uko imishyikirano y’i Nairobi hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro itangira kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, Museveni yasobanuye ko Uganda icumbikiye impunzi miliyoni 1.6.

Ati: “Ku mpunzi miliyoni 1.6, Uganda ni cyo gihugu gicumbikiye impunzi nyinshi muri Afurika, kandi iri ku mwanya wa kane mu bihugu bicumbikiye impunzi nyinshi ku Isi. Ntabwo biboneye kandi si ngombwa.”

Perezida wa Uganda yasobanuye ko muri izi mpunzi, harimo 480,000 z’Abanyekongo, asaba ko zakwifashishwa mu gushakira umuti muri iki kibazo. Ati: “Aba bantu barababaye kandi bakwiye gushyirwa mu biganiro kubera ko ubutaka bwazo bwafashwe n’ibyihebe muri iki gihe cyose. Ntibikwiye. Hano muri Uganda dufite impunzi 480,000.”

Museveni yatangaje ko ashyigikiye iyi mishyikirano, kandi ngo itazubahiriza imyanzuro izafatwa izarwanywa n’imbaraga za Afurika y’iburasirazuba. Ati: “Iyi mitwe yitwaje intwaro yatsindwa mu gihe twahuza imbaraga. Imitwe itazubahiriza uburyo bwashyizweho nyuma y’ibiganiro, imbaraga za Afurika y’iburasirazuba zizayishyira hasi. Nta mbaraga zananira Afurika y’iburasirazuba.”

Abandi bakuru b’ibihugu batangiye ubutumwa muri uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba na Félix Tshisekedi wa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *