Nyuma yo kubonana na Visi-Perezida w’u Bushinwa Han Zheng, umuyobozi w’inzibacyuho wa Guinea yanabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) i New York aho yitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni. Nyuma yo kugirana ibiganiro, Louise Mushikiwabo yatanzee ibitekerezo ku myitwarire y’inzibacyuho ya Guinea.
Ku bwe nk’uko iyi nkuru dukesha guinee360 ivuga, Guinea ni “urugero rwiza” mu bihugu biri mu nzibacyuho muri Afurika y’Iburengerazuba. Ati: “Dufite impuguke za OIF zikorera muri Guinea hamwe n’Abanya-Guinea barimo kubaka igihugu. Tuzakomeza iyi nkunga kugeza amatora ataha. Mu isuzuma rya OIF, Guinea ni kimwe mu bihugu bitera imbere neza. Ibyo umukuru w’igihugu yiyemeje ndetse n’igihugu ku bijyanye na OIF birishimirwa.
Mushikiwabo yakomeje avuga ko “Byari ngombwa gushishikariza Umukuru w’igihugu gukomeza iki cyerekezo. Dufite ibibazo byinshi bya politiki n’umutekano muri Afurika y’iburengerazuba, ni ngombwa kuri OIF kubasha gutera inkunga Leta itugaragariza ko izabinyuramo. Ikigaragara ni uko hakiri inzira yo kunyuramo, ariko iyi nkunga itangwa na OIF izakomeza ”.
Yongeyeho ati: “Perezida (Colonel Mamadi Doumbouya) ampa igitekerezo cy’umugabo utaryarya, ni ukuri ko iyi ari yo nama yacu ya mbere, ariko namaze umwaka mukurikirana ibyo avuga nibyo akora. Kubw’umuryango nk’uwacu, ni ngombwa gushobora kwiringira abayobozi bashyira ingufu mu gukurikiza ibyo biyemeje. Ntibyoroshye, ariko kuri njye, iyo muteze amatwi, ampa ishusho y’umugabo uvuga ibyo atekereza abikuye ku mutima. ”


