f7djmmexkaawqs3.jpg

Mushikiwabo yahawe na Perezida Iohannis umudari wa ‘National Order Star of Romania’

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahawe umudari wa “National Order Star of Romania” wo ku rwego rwa kabiri ruzwi nka Grand Cross, kubera uruhare yagize mu gushimangira umubano mwiza hagati ya Romania na Francophonie. Ni mu gihe uyu mudari utangwa ku nzego zigera muri 6.

Uyu mudari wa National Order Star of Romania watangiye gutangwa ku itariki ya 10 Gicurasi 1877, ukaba ari wo mudari wa mbere watanzwe ku mugaragaro na leta ya Romania. Uhabwa abasirikare n’abasivili kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye igihugu.

f7djmmexkaawqs3.jpg

Amakuru dukesha agerpres avuga ko kuwa Mbere, ari bwo Perezida Klaus Iohannis yashyize umukono ku iteka ryo guha uwo mudari Mushikiwabo.

“Umukuru w’igihugu cya Romania yahaye Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie umudari wa National Order Star of Romania wo ku rwego rwa Grand Cross, mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize Romania ari umunyamuryango wa Francophonie, nk’ikimenyetso cyo “gushimira byimazeyo ubufatanye buhoraho n’abayobozi ba Romania, bigaragaza uruhare runini igihugu cyacu gifite mu guteza imbere indangagaciro n’amahame y’umuryango mpuzamahanga wa Francophonie (OIF) “.

f7djmmbwqaasnrf.jpg

Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Klaus Iohannis mu ngoro ya Cotroceni kandi yitabira umuhango wo gutangiza Inzu ya Francophonie.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *