Mu ruzinduko rwe bwite muri Côte d’Ivoire, Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yasuye imva ya perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Felix Houphouët-Boigny, yemeza ko yari umugabo ureba kure cyane kurusha abandi bayobozi benshi.
Ku wa Kane, itariki ya 25 Kanama 2022, ni bwo Louise Mushikiwabo yageze mu murwa mukuru wa politiki wa Cote d’Ivoire, yamoussoukro aherekejwe na Minisitiri w’umuco na Francophonie wa Cote d’Ivoire, Françoise Remarck, Denise Houphouët-Boigny, Ambasaderi wa Cote d’ivoire muri UNESCO, uwahoze ari minisitiri w’ubucuruzi, Jean-Louis Billon, n’Umunyamabanga Mukuru wa Fondation Félix Houphouët-Boigny, Jean-Noël Loucou.
Louise Mushikiwabo yakiriwe mu muco wa Akouè
Izi ntumwa zakiriwe mu rugo rwa Boigny na Augustin Thiam, Minisitiri-Guverineri w’Akarere ka Yamoussoukro, n’umuyobozi wa canton w’ubwoko bwa Akouè muri Yamoussoukro, ndetse n’abavuga rikijyana muri iyi canton.
Nyuma yo kugerageza kuvuga mu rurimi rwaho (Baoulé), Mushikiwabo yagiye gusura imva ya Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny, mu irimbi ry’umuryango wa Boigny aho yashyize indabyo mbere yo gusura inyubako Houphouët-Boigny yari atuyemo.

Umuntu warebaga kure kurusha abandi bayobozi benshi
Uru ruzinduko rurangiye, nk’uko tubikesha Afrikipresse.fr, Umuyobozi Francophonie yabwiye abanyamakuru ati “(…) Ni icyifuzo cy’umukuru w’igihugu mu gihe cye ku gihugu cye. Umuntu warebaga kure kurusha abandi bayobozi benshi. Yitaye cyane ku bantu be, ibikorwa bye, bijyanye n’uburezi ku rubyiruko. Ndatekereza ko yari yamaze kubona ejo hazaza mu gihe cye, ”
“Kuri Afurika, ikintera imbaraga ku giti cyanjye ni uburyo Perezida yitaye ku bamukikije, ku bakorera Leta, ndetse n’uburyo bwo gucunga igihugu, no hakurya ya Côte d’Ivoire ubwayo, binyuze ubucuti bwe muri Afurika no ku Isi. Kandi rwose nk’umunyafurikakazi, iki n’ikintu kimvugisha. Ntekereza ko gufungura ibitekerezo, kumva uri mu rugo, kabone n’iyo atari aho wavukiye, ni ikintu cyaba kiza kuri Afurika muri iki gihe”, ibi byatangajwe n’uwahoze ari umuyobozi wa diplomasi y’u Rwanda mbere yo kwerekeza muri Basilika, Notre Dame de la Paix.
Twababwira ko Louise Mushikwabo ategerejwe mu Rwanda aho kuwa Gatanu ari umwe mu bantu bazita izina umwana w’ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzabera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.


