Mutabazi Ferdinand uherutse kwirukanwa burundu mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yari ahagarariye mu Ntara y’Amajyepfo, ahakana ubugambanyi.
Tariki ya 24 Ukwakira 2021, ni bwo Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’iri shyaka yirukanye burundu Tuyishime Deogratious na Mutabazi, ngo “aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya ishyaka, barisenyera mu ryo benda gushinga, bavuga ko bariterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu…”
Kuri Mutabazi, iri shyaka ryavuze ko yaranzwe n’ubunyangamugayo buke, ritanga urugero rw’uko yigeze kwiburisha irengero. Riti: “Mu ntangiriro z’uyu mwaka yiburishije irengero nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politiki bigaragara ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe DGPR n’inzego za Leta.”
Mutabazi wari usanzwe ari umucuruzi mu Murenge wa Ruhango w’Akarere ka Ruhango, byavuzwe ko yaburiwe irengero tariki ya 21 Ugushyingo 2021.
Mu kiganiro umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza yagiranye na Bwiza.com mu mpera z’uko kwezi, yatangaje ko yavuganye n’urwego rw’ubugenzacyaha, bumubwira ko Mutabazi yamaze kuboneka, gusa iperereza ryari rigikomeje.
Mu kiganiro Mutabazi yagiranye na BBC cyerekeye iyirukanwa rye muri iri shyaka, yavuze ko nta mugambi bafite wo kurisenyera mu rindi, ko kandi adakorana n’ababa hanze y’igihugu. Ngo ikibazo kiri hagati yabo na Dr Habineza bavuga ko ashaka guhora ariyobora.
Yagize ati: “Arashaka gushyiraho itegeko ryo kuba yaba perezida igihe cyose, hakajya haba amatora ya manda y’imyaka itanu yongera agatorwa, akajya ahora atorwa buri gihe.”
Kudashyigikira iri tegeko ngo ni byo byatumye Dr Habineza abirukana burundu mu ishyaka. Gusa uyu munyapolitiki usanzwe ari umudepite avuga ko ibyo ntabyo azi kuko iyi ngingo ishyaka ritigeze riyiganiraho cyangwa ngo riyijyeho impaka.


