Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yateguje ko hari Operasiyo ya FARDC na Wazalendo igiye gukorwa igamije kwaka M23 uduce yafashe.
Patrick Muyaya, aho yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu(FARDC ) kigiye gukora operasiyo ikaze yo guhashya imitwe y’itwaje imbunda irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Muri iyo mitwe iza ku isonga akaba ari umutwe wa M23.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo habaye inama ya Guverinoma, yavugaga ko hagiye kugabwa ibitero simusiga muri Kivu ya Ruguru ahakomeje kubera isibaniro y’intambara.
Muyaya mu ijambo yavugiye kuri Radio na televiziyo by’igihugu ‘RTNC’, Yavuze ko nta kabuza ibice umutwe wa M23 wafashe uzabyamburwa bigasubira mu maboko ya Leta ya Congo. Bimwe muri ibyo bice bikaba biherereye muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Yagize ati: “Inama y’abaminisitiri yemeje ko Ingabo z’igihugu cyacu zigomba kwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru naho muri Ituri hakarwanywa ADF.”
Yavuze ibi mu gihe imirwano ihuza impande zombi ikomeje aho ibitero bikomeye bikomeje kugabwa mu duce two muri teritware ya Masisi, nk’ahitwa Kisuma na Kibabi ndetse kandi na Bishigiro mu birometero teritware ya Rutsuru.


