Uwunganira Mwangachuchu avuga ko umukiriya we azira u Rwanda na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Me Thomas Gamakolo, umunyamategeko wunganira umushoramari akaba n’umudepite uhagarariye teritwari ya Masisi mu nteko ishinga amategeko, Edouard Mwangachuchu, aremeza ko umukiriya we ari kuzira imyumvire Abanyekongo bafite ku Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa 7Sur7 kuri uyu wa 9 Mata 2023, Me Gamakolo yavuze ko dosiye y’umukiriya we ufungiwe muri gereza ya gisirikare Ndolo nta kintu kirimo, n’ubwo ashinjwa ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu.

Yagize ati: “Dosiye nta kintu kirimo. Imva ya Yesu Kirisitu yarimo ubusa ubwo intumwa zajyaga kureba niba umwigisha akirimo. Mbivuze mu gihe turi mu bihe bya Pasika ko imva nta kiyirimo mbisanisha na dosiye ya Mwangachuchu.”

Me Gamakolo yavuze ko mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano, by’umwihariko, Abatutsi basanishwa na wo, bagasanishwa n’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame.

Yabivuze muri ubu buryo: “Niba umuntu ari Umututsi, bamwe bafite imyumvire y’uko ari Umunyarwanda. Hari urujijo. Iyi myumvire: Umututsi ni Umunyarwanda, Umututsi ashyigiye Kagame, Umututsi ashyigikiye M23, ari kuyizira. Naho twebwe abanyamategeko turareba ibiri muri dosiye. Turizera ko urukiko ruzava mu myumvire ya rusange.”

Mu byo Mwangachuchu aregwa harimo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Me Gamakolo yavuze ko ategereje ngo Minisiteri y’umutekano w’imbere izagaragaze niba koko izavumbuwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cy’umukiriya wabo ari we wazishyizemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *