Myugariro wa Kiyovu Sports yongeye gutera ivi

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Nsabimana Aimable ukinira ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yateye ivi asaba umukunzi we witwa Grace ko yazamubera umugore.

Byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023.

Ni ku nshuro ya kabiri Nsabimana Aimable yateye ivi, kuko muri Gashyantare 2021 ubwo yari akiri Kapiteni wa Police FC na bwo yariteye asaba Issa Leilla wahoze ari umukunzi we ko yamubera umutwe undi akamubera umutima.

Ni ubusabe iyi nkumi yemeye, gusa nyuma aba bombi biteguraga kurushingana baza gutandukana nyuma yo kutajya imbizi ku ngingo zitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *