Umwanditsi wa filimi watoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya Oscar, Hanif Kureishi, yabwiye BBC ko “yabonye urupfu” nyuma yo kuba paralyse nyuma yo kugwa mu Kuboza .
Uyu mwanditsi watsindiye ibihembo kubwa filimi My Beautiful Laundrette na The Buddha of Suburbia yaguye ubwo yari mu biruhuko i Roma ku munsi wa Boxing Day.
Ibi byamuviriyemo kunanirwa gukoresha amaboko n’amaguru.
Mu kiganiro cye cya mbere mpuzamahanga, yatangarije mu kiganiro World Service’s Newshour ukuntu ubuzima bwe bwahindutse.
Umunyamakuru BBC avuga ko yamubwiye ati “Nabonye Urupfu; Urupfu rwaramvugishaga”, yambwiye ko yumvaga agiye gupfa, avuga ko ashaka guhamagara abana be kuri video kugira ngo abasezere, ariko yabibujijwe n’umukunzi we, Isabella D’Amico.
Yakwepye urupfu ariko ubu arimo kwiga kubaho mu mpinduka zamubayeho. Afite ibyiyumvo bicye mu maboko n’amaguru ariko ntacyo ashobora gukora.
Umuhanga urimo kumukurikirana (physiotherapist) avuga ko ashobora kuzabasha gufata no gukoresha ikanya mu byumweru bike.

Avuga ko yakunze kumva ari wenyine kandi agasinzira gake, yumva BBC Radio 3 na 4, kandi yagize ihumure nyuma yo kumenya ko abantu bakunda inyandiko ze kandi bamwifuriza kumererwa neza.
Uyu mwanditsi kandi avuga ko yahinduye ibyo yatekerezaga ku bafite ubumuga: “Bitunguranye, nanyuze mu muryango w’uburwayi, kandi ndahindurwa.
“Sinari narigeze ntekereza rwose ku bibazo by’abafite ubumuga none ndabizi. Nta muryango ku Isi utazagira umuntu ufite ubumuga.
“Turi mu Isi y’ububabare n’agahinda ntigeze menya ko ibaho, kandi ndashaka kubona Isi nkurikije uko aba bantu bayibona.
Kureishi, ufite imyaka igera kuri 70, avuga ko yishimiye ko byamubayeho agana ku iherezo ry’ubuzima bwe.


