Mu gihe Nahimana Thomas yagombaga gusesekara ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, bikarangira aheze muri Kenya, amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko we n’abo bari kumwe baraye mu ntebe ku kibuga cy’indege i Nairobi.
Nyuma yo gusanga batemerewe kugera mu Rwanda ubwo bari bamaze gusesekara ku kibuga cy’indege ( Jomo Kenyatta International Airport ) i Nairobi, Nahimana n’abo bari kumwe baraye ku ntebe zagenewe abagenzi hamwe n’umugore bari kumwe ufite uruhinja bitangazwa ko rufite amezi 7.

Gusa abasesenguzi mu bya politiki nk’uko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bafashe ibi Nahimana Thomas yakoze nk’imyigaragambyo dore ko we n’ishyaka rye bavuga ko bangiwe kugera mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro Ijwi rya Amerika ryagiranye na Chastin Gahunde ushinzwe itangazamakuru mu ishyaka Ishema, Nahimana yari yaje ahagarariye, yatangaje ko yageze(Nahimana) ku kibuga cy’indege asaba ibintu 2, gusaba viza yo kujya mu Rwanda nk’Umufaransa no gusaba ko bamuhindurira passport nk’Umunyarwanda ngo kugirango abashe kuyigenderaho.

Ati: “U Rwanda ni igihugu twari dusanzwe tuzi ko kihutisha cyane ibintu bya viza, ariko twabonye bitangiye gutinda tugira akabazo cyane cyane ko twari dufite izindi ngendo zo kujyamo, badusubije passport kugirango dukomeze izindi gahunda baratubwira ngo nibabona igisubizo kizaturuka i Kigali bazaduhamagara”.
[ad id=”44145″]
Umunyamakuru yagize ati: “Ariko rero birumvikana ko mudafite passport, ko mudafite na viza”.
Undi nawe yasubije agira ati: “ikibazo cya viza ndakubwira ko kitariho, ababivuga ni uko bashaka kubyumvikanisha ariko ntabwo kiriho, u Rwanda rwatwimye viza nk’u Rwanda ariko hari ubundi buryo bwo kwinjira muri kiriya gihugu, hari amaviza ya East Africa, yemerera umuntu kwinjira mu bihugu byose”.
Umunyamakuru “Mufite viza ya Kenya?”
Gahunde : “Dufite viza ya East Africa
Umunyamakuru : iyo ntabwo ibaho!
Gahunde : Hari viza ya East Africa Comminuty itanga uburenganzira bwo kugenda mu bihugu bitatu (Rwanda, Uganda na Kenya, iyo viza ibaho.
Umunyamakuru : Iyo ni Viza ya ba mukerarugendo, ntabwo ari viza y’abanyapolitiki
Gahunde : Ikibazo ntabwo ari icyo, ikibazo ni ukumenya ngo, abanyapolitiki se ni iki kitugira abanyapolitiki? Ishyaka ryacu Ishema ry’u Rwanda urebye mu gitabo cyandika amashyaka warisangamo? (…) Tugiye mu Rwanda nk’Abanyarwanda ntabwo tugiye mu Rwanda nk’abantu bafite title politiki”.
Kuba Nahimana we yaritangarije ko ari umukandinda w’ishyaka, uyu muvugizi we avuga ko bitandukanye cyane, ati: “ntaraba we, azaba umunyapolitiki icyo gihe nikigera bakamwemera, abantu banze ko yinjira mu gihugu se urumva ibyo bintu bizagera hehe?.
Kanda hano usome indi nkuru bifitanye isano:
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, gitangaza ko cyagerageje kuvugisha umuvugizi ushinzwe ibiro bikuru by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, Bwana Yves Butera kugirango bumve ko hari icyo yavuga kuri uru ruhande rwa Nahimana rubarega, atangaza ko ntacyo yabivugaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


