csm_8_7b5b80a59e.jpg

Nairobi: U Rwanda rwasimbuye Kenya ku buyobozi bw’ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Mutarama 2024, ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize Ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa EASF) bahuriye mu nama i Nairobi, muri Kenya yanabereyemo umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kenya n’u Rwanda rugiye kuyobora EASF.

csm_8_7b5b80a59e.jpg

Ibihugu bigize uyu muryango byitabiriye inama harimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda usibye Comoros itashoboye kwitabira iyo nama. Mu bari bitabiriye iyo nama kandi harimo Col Jens Gynther Lindvig-Attaché militaire wa Ambasade ya Danemark akaba n’umuyobozi w’Inshuti za EASF.

csm_6_5d453c605b.jpg

Inama y’abaminisitiri yabanjirijwe n’inama y’abayobozi b’ingabo n’abakozi yateranye kuva ku itariki ya 25-26 Mutarama 2024 nayo yabanjirijwe n’iy’itsinda ry’impuguke za EASF yabaye kuva ku itariki ya 22-24 Mutarama 2024. Ibiganiro muri izo nama byibanze ahanini ku byibanze ku bibazo by’umutekano mu karere.

csm_7_971fd4ff7b.jpg

Inama y’abaminisitiri yashojwe n’umuhango wo guhererekanya ububasha ku buyobozi bwa EASF aho u Rwanda rugiye gukorera Kenya mu ngata nkuko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *