Nairobi: Umunyemari yashinjwe kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda asaga miliyari 3

Sangiza iyi nkuru

Umucuruzi wo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira, yashinjwe umugambi wo kuriganya rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda miliyoni 400 z’Amashilingi.

Icyatangiye ari gahunda yo kwagura ikigo cy’ikoranabuhanga cy’imari cy’Umunyarwanda muri Kenya cyarangiye umwe mu bayobozi bacyo ashinjwa umugambi wo kunyereza miliyoni 400 z’amashilingi (asaga miliyari 3 na miliyoni 200 z’Amanyarwanda).

Kirimi Koome yitabye urukiko nyuma yo gufatirwa mu icumbi riherereye muri Westland, mu nkengero za Nairobi, ku itariki ya 11 Ukwakira.

Umunyarwanda Desire Muhinyuza, yashinje umunyemari w’Umunyakenya Kirimi Koome gutegura umugambi wo kumwiba amafaranga.

Yashinjwe kuba yaracuze umugambi wo guhuguza Muhinyuza, miliyoni 2,619.583.27$, yiyitirira kuba nyiri ayo mafaranga.

Urukiko rw’ibanze muri Milimani rwatanze icyemezo cyo guta muri yombi Koome nyuma yo gukomeza kubura nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Iki cyemezo cyari gishingiye ku cyifuzo cyatanzwe n’umunyamategeko Danstan Omari n’umushinjacyaha wa Leta, James Gachoka.

Aba bombi bavuze ko inyungu z’abashoramari zigomba kubungabungwa.

Omari yunganira urega, Desire Muhinyuza akaba n’umuyobozi mukuru kandi n’umwe mu bashinze ikigo Stay Online Limited Rwanda.

Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano

Ahabanza

Icyaha kivugwa bivugwa ko cyakozwe ku matariki atandukanye hagati y’itariki 10 Nyakanga n’itariki 4 Ukwakira 2023 i Nairobi, uregwa afatanyije n’abandi batari mu rukiko kandi bagamije kuriganya.
Koome kandi yashinjwe icyaha cyo kwiba Amadolari 100.000 (Sh14,945.000) ya Stay Online Limited.

Amafaranga ngo yari yarayahawe ngo yishyure imisoro y’iki kigo.

Byongeye kandi, akurikiranyweho icyaha cyo kuba yarinjije ibinyoma mu nyandiko yo kwishyura 100.000 USD kuri konti ye y’amadolari iri muri Equity ndetse no guha abapolisi amakuru y’ibinyoma.

“Ku itariki ya 10 Kanama 2023 kuri sitasiyo ya Polisi ya Kilimani, i Nairobi mu Ntara ya Nairobi, yamenyesheje PC No. 100793 Esther Theuri umuntu wakoreraga mu nzego za Leta nk’umupolisi ko umuntu witwa Ambrose Wamans Obara yahimbye inyandiko zimwe n’umukono wawe kugirango abone amafaranga atavuzwe umubare kuri konti yawe muri United Bank of Africa, amakuru wari uzi ko ari ibinyoma. ”

Koome yahakanye ibirego byose imbere y’umucamanza mukuru, Lucas Onyina.

Mbere y’uko ashyikirizwa inkiko, polisi yari yasabye mu buryo butandukanye guhagarika kubikuza amafaranga no kwishyura avuye kuri konti ziri mu izina ry’ikigo cy’ikoranabuhanga cy’imari gifite konti muri United Bank of Africa.

Ubushinjacyaha mu gutanga icyo cyifuzo bwari bufite ubwoba ko Koome hamwe n’abo bakorana bashoboraga kurigisa amafaranga y’ikigo.

Koome washoboye kurekurwa by’agateganyo biteganyijwe ko azagaruka mu rukiko ku itariki ya 23 Ukwakira ngo yiregure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *