GridArt_20260121_124810855

Nangaa yashyize Tshisekedi mu gatebo kamwe na Habyarimana witaga Kagame Umugande

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), Corneille Nangaa, yashyize mu gatebo kamwe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC n’ubwa Juvenal Habyarimana wigeze kuyobora u Rwanda, kubera Politiki yo kuvangura abantu buhuriyeho.

Nangaa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru akanaba umushakashatsi Bojana Coulibaly.

Muri iki kiganiro, Nangaa yagarutse ku ngengabitekerezo n’ivangura ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe bwigisha, agaragaza ko byumvikanisha umugambi wa Jenoside ishobora gukorerwa andi moko atuye kiriya gihugu.

Yavuze ko muri iki gihe n’ubwo Abatutsi ari bo bakomeje kwibasirwa, ejo cyangwa ejo bundi hashobora kwibasirwa andi moko.

Nangaa yagaragaje ko biteje ikibazo cyane kuba uyu munsi abimakaza imvugo z’urwango banakazikwirakwiza mu banye-Congo ari abayobozi bakomeye muri Leta, barimo Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Yavuze ko Minisitiri Patrick Muyaya akwirakwiza imvugo z’urwango biciye mu byo yita “ubumara bw’u Rwanda” cyangwa “uburozi nyarwanda” agerageza guhakana amabi akorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa aba yashyizwe ku karubanda.

Yatanze urugero kandi ku magambo yibasira Abatutsi Gen. Sylvain Ekenge wahoze ari umuvugizi w’Ingabo za RDC yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, ariko amahanga bikarangira aruciye akarumira.

Yunzemo ati: “Hari undi munyamakuru ku muyoboro wa Televiziyo y’Igihugu wavuze ati ‘Nangaa aho ari turahazi, aho umugore we n’abana be bari turahazi, turasaba buri wese gufata abana be ku ngufu’. Ibi ni imvugo z’urwango, guhamagarira abantu gukora urugomo hanyuma bigaca kuri Televiziyo y’Igihugu, by’umwihariko mu kiganiro gifitwe mu nshingano na Minisitiri w’Itumanaho.”

Nangaa yavuze ko bitandukanye n’ivangura rigaragara mu bice bigenzurwa na Leta, mu bice AFC/M23 igenzura ibyo bitakiharangwa.

Ati: “Mu bice tugenzura, ibyo nta bikiharangwa. Nta mvugo z’urwango, nta vangura rishingiye ku moko rihari. Ntituzi ngo umunya-Kassai ni nde, ntituzi Umukatanga, Umututsi cyangwa Umunande, twese turi hamwe.”

Corneille Nangaa by’umwihariko yagarutse ku byo Leta ya RDC yise “umunye-Congo kuri se na nyina” byasize bamwe mu baturage b’iki gihugu biswe abanye-Congo buzuye abandi bagirwa ibice, avuga ko byagize ingaruka ku bantu benshi barimo Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa RDC n’umunyapolitiki Moise Katumbi.

Yavuze ko iyi myumvire y’ishyaka UDPS riri ku butegetsi isa n’iyo ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bufite, ubwo bwitaga abarimo Perezida Paul Kagame abanya-Uganda.

Ati: “Perezida Katumbi wa Ensemble Pour la République n’abandi bantu benshi barimo n’uwari Perezida Kabila bishyuye ikiguzi, kandi ni yo mitekerereze ya UPDS ya Tshisekedi kumva ko [Kabila] atari umunye-Congo. Ibyo ariko bidusubiza inyuma mu myaka mike ishize, mu binyacumi by’imyaka mike ishize. Murabizi ko mu Rwanda mu myaka ine mbere ya Jenoside, izi mvugo ni zo zari zihari kandi ni zo zateguye Jenoside.

“Batubwiraga ko bariya bakoze impinduramatwara, ndavuga FPR yaturutse muri Uganda, babitaga Abagande nyamara bari impunzi zari zimaze ibinyacumi by’imyaka zifuza gutaha. Yemwe na Perezida Kagame yiswe Umugande. Na AFC/M23 yitwa Abanyarwanda, Nangaa bamwita Umunyarwanda.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko ibintu byo kuvangura abantu ari bibi cyane, ashimangira ko AFC/M23 izabihagarika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *