Nari namenye ko ngiye kwicwa nk’imbesile (imbécile)- Col. Manirakiza Adolphe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo hapfubaga coup d’Etat mu Burundi, abasirikare benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi nibwo batangiye kuva mu gihugu bahunga, umwe ufite ipeti rya koloneli yatangaje ko yari agiye kwicwa nk’umuntu udafite icyo avuze.

“Narimbizi ko ngiye kwicwa nk’imbesile, n’umugore wanjye n’abana” mu mwaka wa 2016, ubwo yagiraga amahirwe yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu ngabo za Loni muri Repubulika ya Centrafrika, Col. Manirakiza Adolphe aho gusibira mu Burundi yahise ahunga aho gusubira mu Burundi.
Col. Manirakiza Adolphe aganira n’ikinyamakuru Le monde, yagitangarije ko yahunze yari amaze imyaka 27 mu gisirikare cy’u Burundi, imyaka 5 akaba yarayimaze ari umuvugizi wacyo.
Gen Niyombare atewe ingabo mu bitugu n’abandi basirikare bo ku rwego rwo hejuru ubwo bari bamaze kunanirwa guhirika ku butegetsi perezida Nkurunziza, bamwe bagiye bafatwa bagafungwa by’umwihariko n’abo bakekaga ko bafitanye amabanga ngo bagiye batabwa muri yombi.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abo bafatwaga ari abo mu bwoko bw’Abatutsi bamwe bakanicwa , ati: “nashoboraga gufatwa cyangwa nkicwa nk’akantu gato kadafite icyo kavuze, ibi nibyo byanteye gufata inzira nkahunga”. Col. Manirakiza Adolphe ukomeza.
Arakomeza avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo kugirango yigobotore urwamuhigaga we n’umuryango we, ati: “Ubwo narindi muri Centrafrika, inshuro nyinshi bagiye gusaka iwanjye, nyuma abo bantu baje gufata umugore wanjye bamushinja kuba inyeshyamba. Nta mahirwe yari afite yo kubona uburyo ahunga igihugu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko yashatse uburyo umuryango we wahunga mbere y’uko nawe atangaza ko atazataha mu gihugu, ko iyo abivuga mbere byari kuba bibi ku muryango wari kuba ukiri imbere mu gihugu.
Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko abasirikare benshi b’Abatutsi bagiye bava mu butumwa bw’amahoro bagafatwa bakigera ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Epitace Nimbona nawe wari umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro avuga ko nawe yabwiwe inkuru y’incamugongo ko azicwa nagaruka mu gihugu.
Uyu musirikare nawe yatangarije iki kinyamakuru Le monde ko yicuza, kuba yarakoreye igihugu imyaka isaga 17, igihembo yari agenewe kikaba cyari icyo kumwica, ati” ndicuza”.
Aba basirikare hamwe n’abandi bagiye batorokana ubu bafatwa na Leta y’u Burundi nk’abatorotse igisirikare (déserteurs), ku bwabo bakavuga ko icyo Leta igamije ari ukumaramo abasirikare b’Abatutsi hagasigaramo ubwoko bumwe bw’Abahutu.
Abasirikare bagiye bicwa mu gihugu cy’u Burundi kuva muri 2015, ni benshi barimo Gen Kararuzi Athanase wicanwe n’umugore n’umwana, Col Jean Bikomagu,… abagiye batoroka bagahunga amakuru avuga ko basaga 600, ariko iyi mibare umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Gaspard Baratuza, akaba yabihakanye mu nama n’abanyamakuru yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *