Narwanyije Habyarimana, ndwanya Interahamwe, ubundi butegetsi ndwanya ni ubuhe? – Lt Joel Mutabazi

Sangiza iyi nkuru

Mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyaha ashinjwa birimo iby’iterabwoba areganwamo na bagenzi be barimo n’abavandimwe be, akemeza ko abamushinja bakoreshwa mu gihe atanazi ubutegetsi ashinjwa kurwanya.

N’ubwo urukiko rw’ubujurire rwarangije iburanisha ry’ubujurire, Lt Mutabazi na bagenzi be baregwamo, hakaba hategereje umwanzuro w’urukiko, uyu musirikare wahoze mu barinda umukuru w’igihugu, Paul Kagame avuga ko yarwanije Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda mbere ya 1994, arwanya Interahamwe, akibaza ubu Leta ashinjwa kurwanya.

Lt. Mutabazi yamaze amasaha agera kuri atatu afite ijambo agaruka cyane ku bamushinja barimo n’abavandimwe be, yahereye kuri Kalisa Innocent bakoranye mu mutwe wa gisirikare urinda umukuru w’igihugu, amushinja ko yari yaribye imbunda ngo ari nayo yirashishije ari muri Uganda kugira ngo akunde abone ibyangombwa by’ubuhunzi.

Lt Mutabazi avuga ko hakorwa iperereza imbunda ashinjwa kwiba ikazava mu magambo ikagaragara, akavuga ko murumuna we Jakson Karemera wafunguwe akaza kuburirwa irengero, ari mu bakoreshwaga n’umushinjacyaha.

Ngo yagize ati “Dufunze yaranyegereye arambwira ngo uri mukuru wanjye, bambwiye kugushinja ariko ibyo nzashobora nzagufasha”. Ati “Ndamusubiza nti mwene mama ibyo bagusabye uzabibakorere tutazapfa twese”. Arongera ati “icyambabaje ni uko bamaze kumurekura agahita aburirwa irengero”.

Ku bandi bafunganwe bemera icyaha ariko bamushinja barimo Kalisa na Ngabonziza, Mutabazi yagize ati “Kwemera icyaha ni byiza mu gihe wagikoze, nanjye mfite umutimanama ariko ngire nte?

Yabwiye umucamanza ngo ‘mujya mumbwira ngo nemere ibyaha ariko nkareba kwemera ibyo ntazi bikanshobera nti naba nsuzuguje igihugu kuko mwamfata nk’umujyinga, nakwemera no gupfa nkapfa’.

Yavuze ko ibyo ashinjwa ngo byo kujya mu mitwe y’iterabwoba atari ukuri, ko iyo ashaka kuyijyamo byari byoroshye ngo kuko hari n’iyagiye ibimusaba akabyanga kuko hari n’iyo yise ko yari ipfuye amaso.

Nyuma yo gusobanurira urukiko ko abamushinja bakoreshwa, mu mvugo yumvisha urukiko ko arengana mu ijwi ryuje uburakari, Lt Mutabazi yagize ati “Mu bintu byatumye mfata imbunda harimo no kurwanya akarengane kandi nzapfira muri uwo murongo”. Yasabye urukiko kuzaha agaciro sitati y’ubuhunzi yari yaraherewe muri Uganda kugeza ashimuswe.

Yabwiye urukiko ko mu gihe yaba afunguwe atakongera guhunga. Abajijwe niba icyo yari yarahunze cyararangiye yasubije avuga ko yongeye guhunga yahunga nk’umuntu kandi ko ubuhunzi atari bisinesi ye.

Lt Mutabazi yavuze ko bimwe mu byo yavugiye mu rukiko yari yaragerageje kubiceceka ariko ngo bigeze aho biramunanira, akavuga ko bishobora kumugiraho ingaruka muri gereza.

Lt Mutabazi kandi yishinganishije imbere y’Imana n’imbere y’urukiko, ati “Barampondagura ngo ndasebya inzego, narwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana, ndwanya Interahamwe, ubundi butegetsi ndwanya ni ubuhe?

VOA yakurikiranye iri buranisha, itangaza ko Lt Mutabazi yakomangishije igipfunsi ku meza avuga ngo ‘Murakoze Imana izabahe umugisha, izabane namwe kandi izahagarare hagati yanjye namwe kandi muzanshire urubanza”.

Abanyamategeko bamwunganira Amani Jean de Dieu na Mukamusoni Antoinette basabye urukiko kuzafata umwanzuro rwisunze amategeko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *