Idris Sultan, watsindiye Big Brother Africa mu mwaka wa 2014, yahishuye uburyo yagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo na Miss Wema Sepetu , gusa ngo ibyo bihe ntibyatinze kuko baje gutandukana kumwikuramo bikamugora ku buryo byasabye ko aryamana n’abagore barenga 30 mu rwego rwo kumwiyibagiza.
Aba bombi ngo bamaze amezi 6 bakundana, nyuma baza gutandukana, Idris avuga ko ariwe wahisemo gutandukana na Wema kubera ko ngo yamubabarizaga umutima.

Uyu musore yahishuye ko Sepetu atari umuntu mwiza mu rukundo kuko akenshi ahora ababaza aho kunezeza, akaba aribyo byatumye afata icyemezo cyo kumureka, ikinyamakuru bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko Idris kandi yakomoje ku byo yanyuzemo ngo abashe kwikuramo Sepetu, aho yahishuye ko yabashije kuryamana n’abagore batandukanye ngo arebe ko yamwiyibagirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Ubwo nageragezaga gukura Wema mu bitekerezo byanjye, naryamanye n’abagore 30, nshaka icyamunyibagiza, uyu mukobwa ni urugero rwiza rw’inshuti ibabaza aho gutanga ibyishimo”.

Abakurikiranira hafi ibi byamamare, bakomeje gushyira ibitekerezo byabo ku magambo yavuzwe na Idris, aho benshi bavuze ko Wema ashobora kuba akunda kubabaza imitima y’abantu bakundana, kuko na Diamond yigeze gutangaza ko yasigiwe igikomere gikomeye ku mutima na Wema wanabaye miss Tanzania 2006.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


